Bombi bitabye Imana muri uyu mwaka. Prince yaguye mu rugo rwe muri Leta ya Minnesota muri Mata afite imyaka 58, urupfu bivugwa ko yatewe n’ibiyobyabwenge yanyonye akarenza urugero, mu gihe David Bowie wari ufite imyaka 69 yishwe na Kanseri muri Mutarama.

Muri iyo cyamunara yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Gitari y’umuhondo yafatwaga nk’imwe mu zo umuhanzi Prince wamenyekanye cyane mu 1980 yakundaga cyane, yaguzwe $137,500 ni ukuvuga asaga miliyoni 102 Frw, igurwa n’umuherwe Jim Irsay nyir’ikipe y’umukino wa American Football yitwa Indianapolis Colts yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Gitari y'umuhondo ya Prince ubwo yayikoreshaga mu gitaramo
Gitari y'umuhondo ya Prince ubwo yayikoreshaga mu gitaramo

Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, AP, byatangaje ko Umusatsi w’Umwongereza David Bowie wo waguzwe $18,750, ni ukuvuga asaga miliyoni 13.9 Frw, n’umugore wahoze akorera ingoro y’amateka yitwa Madame Tussauds i London, ngo wifashishwe mu kwerekana insokozo y’uyu mugabo yamenyekanye cyane ahagana mu 1983.

Madame Tussaud ni ingoro ndangamurage y’i London mu Bwongereza ikagira n’amashami mu mijyi ikomeye, aho ushobora gusangamo ibibumbano byambitswe imyambaro ya nyayo, bigaragaza amasura y’abantu bamenyekanye cyane ibwami, abakinnyi b’amafilimi, ibirangirire mu mikino inyuranye n’abicanyi ruharwa.

Umuherwe Irsay waguze Gitari ya Prince azwiho kuba yaragiye agura n’ibindi bikoresho bikomeye by’umuziki, harimo ibyahoze byifashishwa n’abahanzi bakomeye barimo Bob Dylan, Jon Lennon na Jerry Garcia batakiri ku Isi y’abazima.

Mu Ukuboza umwaka ushize, bivugwa ko yaguze ingoma zavuzwaga n’Umwongereza wegukanye ibihembo byinshi mu kuvuza ingoma, Ringo Starr, abitanzeho miliyoni $2.1, ni ukuvuga asaga miliyari n’igice mu mafaranga y’u Rwanda.

Insokozo ya David Bowie
Insokozo ya David Bowie