00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hadutse umupasiteri uhamya ko Justin Bieber yavutse ari umukobwa

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 4 February 2015 saa 09:27
Yasuwe :

James David Manning , umwe mu Bapasiteri bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahamya ko Justin Bieber yavutse ari umukobwa nyuma akaza kwibagisha igitsina agahinduka umugabo.
Nk’uko ikinyamakuru Row Story kibitangaza, uyu mupasiteri avuga ko atewe inkeke n’ibyo Justin Bieber yakoze ndetse akaba akeka ko abana bakiri bato bashobora kuzayoba bagakora nk’ibyo uyu muhanzi yakoze yibagisha ibice by’umubiri Imana yamuremanye agahinduka umugabo.
Rev.James David Manning usanzwe ubwiriza (…)

Rev.James David Manning usanzwe ubwiriza ubutumwa mu rusengero rwa Atlah Worldwide Missionary Church i New-York ashimangira ko Justin Bieber ari umwe mu byamamare byihinduje igitsina bikibyiruka.

Mu kiganiro yashyize kuri YouTube, James David Manning yavuze ko ibyo Justin yakoze ari urugero rubi rudakwiye gukurikizwa n’umwana ukiri muto kuko bihabanye n’amahame y’Imana.

Yagize ati “Ntabwo turi abasazi, nta mudayimoni uri muri twebwe (…) hari abana b’abakobwa bakiri bato bashobora gukurikiza urugero rwa Justin Bieber. Ndavuga abakobwa bakiri bato kuva ku myaka 6 kugeza ku 10, bashobora kwifuza kuvanaho amabere yabo.”

Akomeza agira ati “Nyamara bageze ku myaka 20 batangira kwicuza bavuga ngo ‘iyo menya simvaneho amabere yanjye, iyi menya simvaneho igitsina cyanjye, iyo menya simbikore. Kuri iyo myaka ntabwo biba bigishobotse gusubirana amabere cyangwa igitsina”

Uyu muhanzi ngo yavutse ari umukobwa nyuma yibagisha igitsina ahinduka umugabo

Uyu mupasiteri kandi yavuze ko atazihanganira na gato umuyobozi wese uko yaba ameze uzakwirakwiza ibyo bitekerezo bibi mu baturage abemerera kwibagisha ngo bahindure ibitsina byabo. Ngo azakoresha imbaraga ze abyamaganire kure mu itorero rye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages