Kuwa Kane Tariki ya 17 Nyakanga 2014 nibwo ku mva ya nyakwigendera Rachel Leo Haule benshi bazi nka Recho muri sinema ya Tanzania hagaragaye amarozi n’ibikoresho byifashishwa n’abapfumu.
Umuryango w’uyu mukinnyi wa filime ushyinguye mu irimbi rya Kinondoni mu mujyi wa Dar es Salaam uhangayikishijwe n’aba barozi bakoreye ubupfumu ku mva y’umwana wabo. Aya marozi n’ibikoresho by’abapfumu byabonwe bwa mbere n’abantu bashinzwe gukora isuku muri iri rimbi bahita batabaza abo mu muryango wa nyakwigendera n’itangazamakuru ryo muri iki gihugu rihita ribimenya.
Umwe mu bavandimwe ba nyakwigendera na we wageze aho Recho ashyinguwe ubwo yari agiye kumwibuka kuwa Kane Tariki ya 17 Nyakanga, na we yatunguwe no gusanga ayo marozi hejuru y’imva gusa avugana n’Ikinyamakuru Amani ari nacyo cyatangaje iyi nkuru yavuze ko atabashije kumenya umuntu wabishyizeho n’icyo yari agamije kugeraho.
Umwe mu basore bashinzwe kubungabunga iri rimbi no kubaka izindi mva nshya, aganira n’iki kinyamakuru yagize ati, “Ah! Ibyo bintu ni nde wabihashyize? Hari abantu baza hano kenshi mu irimbi baje gusura imva z’abantu babo, ese ubwo ibyo bipfunyika ntibabibonye? Uwo muntu wabahamagaye kuri telefone abibabwira ni we mwari kubibaza. Ashobora kuba yabonye abantu babishyizeho. Njyewe sinzasubira kuri iyo mva”
Mu kiganiro iki kinyamakuru cyagiranye na George Saguda, umugabo wa nyakwigendera , na we kimwe n’abo mu muryango wa Recho ngo ntabwo biyumvisha impamvu yateye abo barozi cyangwa abapfumu kujya gukorera ibi bikorwa byabo kuri iyi mva.
Ngo agiye gukora iperereza mu bashinzwe kurinda no kubungabunga irimbi rya Kinondoni, amenye impamvu n’abakora ibi bikorwa.
Ati, “Nzajya kubonana n’abashinzwe kurinda irimbi bansobanurire birambuye uko byagenze kugira ngo abantu baze gukorera ubupfumu ku mva y’umugore wanjye”
Nubwo bitaramenyekana, amakuru iki kinyamakuru gikesha abantu barindi iri rimbi yemeza ko imwe mu mpamvu yaba yarateye aba bapfumu kuza gukorera ibi bintu ku mva y’uyu mukinnyi wa filime umaze hafi amezi abiri apfuye, ngo hari imwe mu miti bashakaga mu murambo we kugira ngo ikoreshwe mu gushakira igikundiro abandi bakinnyi ba filime muri iki gihugu dore ko hari benshi mu byamamare bya sinema ya Tanzania bishinjwa gukoresha imyuka mibi mu kubaka izina.



















TANGA IGITEKEREZO