00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hope na we yikomye abategura Tusker Project Fame

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 7 January 2015 saa 11:15
Yasuwe :

Hope wegukanye irushanwa rya Tusker Project Fame ya 6, aranenga bikomeye imikorere ya Sony ishami ryo muri Afurika y’Epfo, avuga ko ku muvuduko bakoreraho abahanzi bataramamara, we abona atabasha gukorana na ryo ngo azatere imbere nk’uko abyifuza.
Ibi abivuga yerekana ko atishimiye kuba mu guhabwa miliyoni zirenga 35 z’amafaranga y’u Rwanda, nk’igihembo cya TPF 6 yarategetswe n’abategura aya marushanwa gukorana n’iyi nzu itunganya umuziki gusa, akabuzwa gukorera ahandi yumva yisanzuye (…)

Hope wegukanye irushanwa rya Tusker Project Fame ya 6, aranenga bikomeye imikorere ya Sony ishami ryo muri Afurika y’Epfo, avuga ko ku muvuduko bakoreraho abahanzi bataramamara, we abona atabasha gukorana na ryo ngo azatere imbere nk’uko abyifuza.

Ibi abivuga yerekana ko atishimiye kuba mu guhabwa miliyoni zirenga 35 z’amafaranga y’u Rwanda, nk’igihembo cya TPF 6 yarategetswe n’abategura aya marushanwa gukorana n’iyi nzu itunganya umuziki gusa, akabuzwa gukorera ahandi yumva yisanzuye kurushaho.

Hope Irakoze avuga ko muri Mutarama 2014 yagiye muri Afurika y’Epfo gukorerayo indirimbo ariko kugeza ubu iyo abasabye kumuha izo ndirimbo bamusaba gukomeza gutegereza.

Mu ijwi ryumvikanamo gutenguhwa bikomeye, Hope agira ati “Iyo ubabajije barakubwira ngo Hope ba uretse gatoya turacyafite indirimbo ya Mafikizolo cyangwa iya D’Banj tugiye kuza”.

Hope avuga ko uyu mwaka wa 2015 amasezerano yagiranye n’iyi nzu itunganya umuziki yarangiye, ariko ngo yumva adashobora kuzongera gusinyana na bo nubwo abategura amarushanwa ya TPF babimuhayemo nk’igihembo.

Yagize ati “Kontaro yanjye ubu yararangiye, ndi kureba niba nzasinya indi ariko ntabwo mbyizeye.”

Hope anenga kuba batamwemerera gukorera ahandi heza yifuza

Irakoze Hope avuga ko abategura aya marushanwa bagakwiye kujya bemerera uwayegukanye agasinyana amasezerano n’izindi nzu zitunganya umuziki yumva yifuza.

Yagize ati “Baragufasha kumenyekana ariko nyuma yaho ntibagufasha. Ikintu cyiza mbona bari bakwiye gukora ni ukuguha amafaranga bakakubwira ngo genda ukorane n’abandi bantu wishakiye nibyo byajya bifasha abahanzi.”

Hope avuga ko yifuje gukorana n’abandi bantu mu bijyanye n’umuziki haba mu Rwanda, mu Burundi n’ahandi ku Isi ariko ubuyobozi bwa TPF buramwangira.

Yagize ati “Ntabwo byemewe gukorana indirimbo n’indi Label. Njye narabyifuje ariko nsanga ntabwo byemewe. Niba warasinyanye amasezerano na Sony ntabwo ushobora gukorana n’undi muntu haba i Bujumbura cyangwa ahandi hantu”.

Akomeza agira ati “Nagiye i Dubai gusinyana amasezerano n’imwe mu mahoteli akomeye yaho, ariko bitewe n’amasezerano nari narasinyanye na Sony muri Afurika y’Epfo bahise banshwishuriza barambwira ngo ntibishoboka kugirana amasezerano n’abandi bantu muri Dubai. Byongeye kandi ntibakwemerera gukorana indirimbo n’abandi bahanzi.”

Hope avuga ko ubu ari gukora indirmbo nshya yise Kaguru Kamwe, ikazjya hanze mu gihe gito, nyuma akazajya kuyikorera amashusho muri Tanzaniya.

Alpha na we yari yanenze abategura TPF

Alpha Rwirangira watwaye TPF 3, na we yari yavuze ko uruganda rwa East African Breweries Limited (EABL), rutegura aya marushanwa rutajya rukurikirana umuhanzi watwaye umwanya wa mbere ngo rumufashe.

Avuga ibi, Rwirangira yagize ati “Tusker Company ibona amafaranga menshi muri aya marushanwa ariko ntibuzuza inshingano zabo nkuko baba babisezeranyije abahanzi.”

Icyo gihe Rwirangira we yanze gusinyana amasezerano na Label ya Gallo Record Company kandi cyari kimwe mu bihembo yari yagenewe nk’uwabaye uwa mbere muri TPF 3.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages