Irakoze Hope wegukanye irushanwa rya Tusker Project Fame ya 6 yeruye avuga ko muri iyi minsi afite umukobwa umufashe neza mu rukundo ndetse akaba yemeza ko ari umunyarwandakazi .
Mu kiganiro twagiranye na Hope kuri ubu uri mu mujyi wa Kigali kubera impamvu z’akazi ahakorera yatangiye avuga ko nyuma yo kwegukana iri rushanwa hari inyungu nyinshi ryamusigiye cyane cyane mu muziki ndetse no mu buzima busanzwe.
Amaze kwegukana iri rushanwa ryanamuhesheje amafaranga y’amarundi agera kuri miliyoni 100, Hope yabashije kuguramo inzu ye bwite iri bugufi y’ikiyaga cya Tanganyika mu mujyi wa Bujumbura . Yafashe igice kimwe cy’amafaranga aguramo iyi nzu, ikindi gice akaba agikoresha mu kuzamura umuziki we no kwiyitaho muri rusange .
Hope ati, “Naguze inzu nziza i Bujumbura, iri hafi y’ikiyaga cya Tanganyika . Nayiguze igice kimwe cy’amafaranga nabonye, andi yasigaye ndi kuyakoresha mu muziki wanjye, hari album yanjye ndi gutegura itari imwe Sony Music bankorera .”
Uyu musore wavukiye muri Komine Bwiza mu Burundi mu mwaka w’1988 yanadutangarije ko nyuma yo kuva muri iri rushanwa yabonye umukunzi ndetse by’umwihariko akaba ari umunyarwandakazi.
Ati, “Yego mfite umukunzi, ni umukobwa w’umunyarwandakazi aba hano i Kigali . Ababyeyi banjye bose baracyahari, umwe ni umunyarwanda undi ni umurundi ariko bose baba i Bujumbura .”
Nubwo Hope yemereye IGIHE ko afite umukunzi w’umunyarwandakazi yirinze gutangaza amazina ye .
Kuri ubu, Hope aba mu mujyi wa Kigali kubera akazi akora ko kuririmba kuri Hotel des Mille Collines. Ati, “Ubu ndi i Kigali kubera akazi nkora . Ndi umuririmbyi kuri Mille Colline , ndirimba kuva kuwa Mbere kugeza ku Cyumweru uvanyemo kuwa Gatanu, urumva ni akazi gahoraho ndi hano i Kigali.
Mu byifuzo bye, Hope arashaka gukora iyi bwabaga agateza imbere ubuhanzi bwe kuburyo izina rye n’ibikorwa bye bizamamara ku isi yose akoresheje iturufu y’impano afite mu muziki .
Ati, “Ndashaka kumenyekana ku isi yose. Yego ntabwo nageza aha Michael Jackson ariko nanjye birashoboka ko naba Hope ukomeye mu muziki isi yose ikamenya umuziki wanjye. Afurika turashoboye kandi burya byose birashoboka iyo ubikoranye umurava ubifite no ku mutima. Kwigirira icyizere ni intambwe ya mbere igeza umuntu ku ntsinzi .”



















TANGA IGITEKEREZO