Ibimenyetso byashingiweho mu kujyana mu nkiko Miss Daisy Van Cauwenbergh n’umugabo we byateshejwe agaciro n’urukiko rwo mu Mujyi wa Bruxelles bityo aba bombi bakaba bashobora kutazafungwa.
Daisy Van Cauwenbergh wahoze ari Nyampinga w’u Bubiligi n’umugabo we Johannes «Huub» Fijen barezwe bashinjwa gucura impapuro mpimbano bahaye Abanya- Thailand kugira ngo bemererwe gutura mu Bubiligi amezi atatu ariko baza guhabwa akazi muri Wemmel mu rugo rwa Cauwenbergh n’umugabo we.
Miss Daisy Van Cauwenbergh n’umugabo we Dutchman Huub Fijen barashinjwa gukoresha ibisa n’ubucakara abimukira babiri bageze mu Bubiligi baturutse muri Thailand bahunze ikiza cya Tsunami cyashegeshe igihugu cyabo mu 2004.
Ikinyamakuru Lavenir cyo mu Bubiligi cyatangaje kuri uyu wa Gatatu urukiko rwasuzumye ibimenyetso byashingiweho mu kurega Miss Daisy Van Cauwenbergh n’umugabo we rusanga bidakomeye ku buryo bitashingirwaho mu kubafunga.
Cauwenbergh n’umugabo we bashinjwa gufungira abakozi babakoreraga bahakanye icyaha gifitanye isano n’icuruzwa ry’abantu bashinjwa ndetse no kutabishyura imishahara bituma kubakoresha byafatwa nk’ubucakara.

Daisy Van Cauwenbergh yabaye Nyampinga w’u Bubiligi mu 1988. Nyuma yo gutorwa yabaye umunyamakuru kuri televiziyo zitandukanye nk’iyitwa VTM, yakoranye na Herbert Bruynseels mu kiganiro Medialaan. Yanagaragaye mu biganiro byo kubaza bizwi nka "De Slimste Mens ter Wereld" mu Bubiligi.
Dutchman Huub Fijen na Daisy Van Cauwenbergh bashakanye mu 1999 nyuma y’aho Cauwenbergh atandukanye n’umugabo wa mbere witwa Jean-François d’Hondt wari umuyobozi kuri VTM uyu mugore yakozeho.





Ibitekerezo 0