Umuraperi Panshak Henri Zaman benshi bazi ku izina ry’ubuhanzi rya Ice Prince ni umwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu cya Nigeria ariko batabashije kwiga ariko we afite umwihariko.
Mu kiganiro uyu muraperi yagiranye na Nigeria Films yasobanuye ko impamvu nyamukuru yatumye adakomeza amashuri ye ngo yige arangize amashuri ye byatewe n’ibibazo by’ubukene yahuye nabyo mu myaka itanu ishize ari nabyo byamuteye umuhati wo gukora cyane umuziki akaba ageze ku rwego rukomeye mu buhanzi.
Uyu muraperi wamenyekanye cyane kubera indirimbo ye Oleku yabwiye iki kinyamakuru ko kuba ari umwe mu banya Nigeria batagize amahirwe yo kwiga byatewe n’ubukene atavukanye ahubwo bwamugezeho nyuma gato yo kubura papa we mu 1999 gusa byabaye ibibazo bikomeye muri 2011 ubwo nyina yitabye Imana.
Ice Prince w’imyaka 28 yagize ati, “Mu by’ukuri nahuye n’ubuzima butandukanye. Ntabwo navutse ndi umukene ahubwo navutse mu muryango ukize. Nabuze papa wanjye mu 1999 gusa ibintu byaje guhinduka bibi cyane mama wanjye amaze gupfa mu 2011. Kuva icyo gihe ubuzima bwabaye bubi cyane.”
Kubera ubuzima bubi uyu muraperi yabagamo amaze gupfusha ababyeyi bwamugizeho ingaruka zikomeye kuko yahise agira ikibazo gikomeye bamwirukana ku ishuri kubera kubura amafaranga y’sihuri.
Ati, “Ndibuka neza ko nirukanwe mu ishuri kubera kubura amafaranga y’ishuri gusa ntibyanciye intege kuko uyu munsi ndashimira Imana kubera uko mbayeho n’aho ngeze”
Mu mwaka wa 2009 uyu muraperi yatwaye igihembo cya Hennessy Artistry gusa uwo munsi bamuha iki gihembo yavuze ko mu buzima bwe yahoze yifuza kuba umusirikare, umunyamategeko cyangwa umuganga gusa umuziki ni wo mpano ikomeye Imana yamuhaye kuko ari na wo umutunze.
Mu mwaka wa 2013 nibwo uyu muhanzi yegukanye igihembo cya Best International Act Africa award muri 2013 BET Awards. Ice Prince kuri ubu yasinyanye amasezerano na Chocolate City Records ari nayo iri kumufasha mu muziki we.
Ice Prince yakoranye indirimbo na Corneille Nyungura bakaba barayise EGO, ni imwe mu zigize album ye ya gatandatu.



















TANGA IGITEKEREZO