00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyamamare muri Rock, Lou Reed, yapfuye

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 28 October 2013 saa 04:09
Yasuwe :

Icyamamare mu njyana ya Rock wamenyekanye mu itsninda rya “Velvet Undergroud” Lou Reed yitabye Imana ku myaka 71 yari amaze, ubwo hari ku cyumweru tariki 27 Ukwakira, yishwe n’indwara y’umwijima yari amaranye igihe.
Lou wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Walk on The wild side” na “Perfect Day” yapfuye isaa tanu z’igitondo(11h00) i Long Island aho yari ari azize umwijima.
Amasaha make mbere y’uko apfa ku rubuga rwe rwa Twitter na Facebook hashyizweho ubutumwa bw’ifoto ye ari mu muryango (…)

Icyamamare mu njyana ya Rock wamenyekanye mu itsninda rya “Velvet Undergroud” Lou Reed yitabye Imana ku myaka 71 yari amaze, ubwo hari ku cyumweru tariki 27 Ukwakira, yishwe n’indwara y’umwijima yari amaranye igihe.

Lou wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Walk on The wild side” na “Perfect Day” yapfuye isaa tanu z’igitondo(11h00) i Long Island aho yari ari azize umwijima.

Amasaha make mbere y’uko apfa ku rubuga rwe rwa Twitter na Facebook hashyizweho ubutumwa bw’ifoto ye ari mu muryango w’inyubako.

Mu kwezi kwa Gicurasi ubwo yari arwaye umufasha we Laurie Anderson nibwo yatanze ubutumwa ku buzima bwe, ati “Ndatekereza ko atazakomeza kurwara, ahubwo azakomeza akazi mu mezi make”.

Ubu burwayi bwatumye Lou Reed ahagarika byinshi mu bitaramo bye yari afite mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka birimo bibiri yari afite mu iserukramuco rya “Coachella” muri Leta ya Californie.

Benshi mu bo babanye mu itsinda rya “Velvet underground” nka John Cale batanze ubutumwa bw’akababaro, we yagize ati “ Isi ibuze umuhanzi mwiza n’umwanditsi w’indirimbo…nabuze inshuti yanjye yo ku ishuri”.

Mbere y’uko apfa muri Nzeri yatangaje ku rubuga rwe agira ati “Ntabwo nigeze ngurisha cyane ibihangano byanjye, uretse inshuro imwe gusa(Album imwe ya transformer). Ariko nagenze neza mu byo nakoze, kandi ndacyabikora neza, ntabwo nakoze nk’uko babyifuzaga”.

Aha Lou Reed yari ari kumwe n'umufasha we

Lou yavutse tariki 2 Werurwe 1942, ashyingirwa na Laurie Anderso umufasha we mu 2008, bombi bari batuye i New york muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ibyamamre bitandukanye ku Isi byiganjemo ibya muzika byagiye byakomeje kugenda bitangaza ubutumwa bw’akababaro ku mbuga nkoranyambaga za nyakwigendera Lou Reed.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages