00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyamamare Don Moen yaraye mu mujyi wa Kampala

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 1 June 2014 saa 08:56
Yasuwe :

Umuhanzi w’icyamamare akaba n’umuvugabutumwa ukomeye ku isi, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Gicurasi 2014 nibwo yasesekaye mu mujyi wa Kampala .
Mu butumwa yatambukije binyuze kuri paji ya Facebook, yatangarije abakunzi be ko bimushimishije cyane kuba ageze muri uyu mujyi ku nshuro ya mbere anaboneraho umwanya wo gusaba abanya-Uganda bose bakunda ibihangano bye n’abakunda ivugabutumwa rye by’umwihariko kuzaza kwifatanya na we mu gitaramo cya mbere azakorera ahitwa Makerere (…)

Umuhanzi w’icyamamare akaba n’umuvugabutumwa ukomeye ku isi, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Gicurasi 2014 nibwo yasesekaye mu mujyi wa Kampala .

Mu butumwa yatambukije binyuze kuri paji ya Facebook, yatangarije abakunzi be ko bimushimishije cyane kuba ageze muri uyu mujyi ku nshuro ya mbere anaboneraho umwanya wo gusaba abanya-Uganda bose bakunda ibihangano bye n’abakunda ivugabutumwa rye by’umwihariko kuzaza kwifatanya na we mu gitaramo cya mbere azakorera ahitwa Makerere Sports Grounds .

Don Moen ari mu mujyi wa Kampala

Ati, “Mbifurije ijoro ryiza ndi i Kampala…..ndishimye cyane kuba ndi hano ku NSHURO YA MBERE! Ese nzababona mu ijoro ryo kuwa Mbere kuri Makerere Sports Grounds?”

Abatanze ibitekerezo kuri aya amagambo Don Moen yanditse, by’umwihariko abo mu bihugu bituranye na Uganda basabaga uyu muhanzi kuzakora uko ashoboye nyuma yo kuririmbira i Kampala na bo akazabasura .

Abo muri Kenya, Tanzania, Rwanda, no mu bindi bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika, bandikiraga Don Moen bamusaba ko yazabazirikana akaza kubaririmbira .

Uyu muhanzi yageze i Kampala aturutse muri Afurika y’Epfo aho yakoreye ibitaramo bigera kuri bitatatu harimo igikomeye cyane cyitabiriwe ku buryo bukomeye kikaba cyarabereye kuri Faith Revival Church muri Durban .

Don Moen wagombaga kuzataramira mu mujyi wa Kigali nyuma ya Kampala, mu minsi mike ishize nibwo yahinduye gahunda bityo u Rwanda ruvanwa kuri gahunda y’ibihugu azaririmbiramo .

Mu bitaramo uyu muhanzi ari gukora azenguruka Isi, muri Nzeli 2014 azanagera ku butaka butagatifu muri Israel muri Nzeli uyu mwaka. Mu bitaramo bikomeye azakorera muri Isiraheli harimo icyo azafatanya n’abandi bavugabutumwa bakomeye Lenny LeBlanc , Paul Wilbur na Stephen Mansfield.

Don Moen, ubusanzwe witwa Donald James yavutse kuwa 29 Kamena 1950, ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umupasitori ndetse na Producer w’indirimbo zihimbaza Imana.

Above All indirimbo ya Don Moen yakunzwe na benshi ku isi:

Uyu mugabo w’icyamamare amaze gukora album 11. Iya mbere yasohotse mu mwaka w’1992. Indirimbo ze zamenyekanye kurusha izindi harimo We Give You Glory, God Is Good All The Time, God With Us, God Is Good I Will Sing, God Will Make A Way, Heal Me O Lord, Give Thanks, Here We Are na Hallelujah To The Lamb.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages