Nyungura Corneille umuhanzi nyarwanda ukorera umuziki we ku mugabane w’u Burayi avuga ko mu nzozi ze ahorana icyifuzo cyo kuza gukorera igitaramo mu mujyi wa Kigali gusa kugeza ubu ntarabasha kubyakira muri we.
Mu kiganiro Corneille yagiranye n’Ikinyamakuru Eveil cyo mu Bufaransa bamubaza ku gitaramo gisoza Iserukiramuco rya Mascarets azakorera muri komine Pont-Audemer, yanavuze ko afite indoto zo kuza gukorera igitaramo mu Rwanda i Kigali gusa ngo biracyamugoye.
Corneille ati, “Nibyo, buri munsi ni zo nzozi zanjye. Ntabwo nzi niba umunsi umwe bizashoboka. Birakomeye, kuri njyewe, kubera amarangamutima yanjye”
Corneille ni we muhanzi ukomeye uzasoza igitaramo gisoza Iserukiramuco rya Mascarets giteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 13 Nyakanga 2014. Azaririmba guhera saa tanu n’igice z’ijoro kugeza saa saba zo mu gicuku.
Iri serukiramuco ryatangiye kubera muri Pont-Audemer ku itariki ya 27 Kamena 2014 rikaba rizasozwa kuri iki Cyumweru Tariki ya 13 Nyakanga 2014. Ni ku nshuro ya 19 ribaye, rikaba riba buri mwaka mu mpera za Kamena rigasozwa hagati muri Nyakanga.
Reba indirimbo Wine&Bubble , Corneille yakoranye na Laza Morgan:



















TANGA IGITEKEREZO