Idris Sultan wari uhagarariye Tanzania muri Big Brother Africa 9 akanegukana umwanya wa mbere yasesekaye i Dar es Salaam ku kibuga cy’indege cyitiriwe Julius Nyerere aho yasanze inshuti, abo mu muryango, abafana ndetse n’itangazamakuru bamutegereje bamwakira mu buryo bukomeye.
Idris yashimiye umutima w’urukundo yagaragarijwe n’abanyagihugu ndetse na we abizeza kutazabatenguha nk’uko GlobalPublishers yabitangaje.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Idris yavuze ko icya mbere ari ukwigirira icyizere ndetse ukerekana ibyo ushoboye utizigamye bityo ukagazagera ku ntego zawe nta kabuza.
Yagize ati, “Nta muntu ukwiriye gucika intege mu buzima, nanjye bandeberaho mbabere urugero kuko kwigirira icyizere nibyo bya mbere.”
Umuryango wa Idris wamuteguriye ibirori byo kumushimira uburyo yitwaye neza ndetse banamwizeza ubufatanye no gukomeza kumushyigikira muri byose.
Uyu musore yahawe igihembo nyamukuru cy’amadorali ya Amerika 300,000 ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda 207,420,651.
Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, yatangaje ko ateganya kuzaza gusura u Rwanda mu ntangiriro z’umwaka wa 2015 aje kwitura Abanyarwanda ineza n’urukundo bamweretse ubwo yari mu irushanwa.
Idris yagize ati “Abanyarwanda ndabashimira cyane, mu bikorwa nzakora nyuma y’uyu mukino harimo gusura u Rwanda. Hari ibyo nzakora bizagukira mu Rwanda kandi ndabibijeje”
Idris yavukiye i Arusha muri Tanzania mu mwaka w’1993. Yakuriye muri uyu Mujyi, akaba yarabanye cyane na nyina ari na we agisha inama mu bikorwa bye byose.


















TANGA IGITEKEREZO