Urukundo rwa Chris Brown na Karrueche Tran rwajemo agatotsi baranatandukana kubera ifoto uyu muhanzi yashyize ku karubanda agaragariza Isi yose ubwambure bw’umukunzi we.
RadarOnline yatangaje aya makuru , yavuze ko mu mpera z’icyumweru gishize aba bombi bari bameranye neza ndetse bakaba baragaragaye muri Malibu bari kwishimana mu modoka yo mu bwoko bwa Lamborghini.
Kuwa Gatanu nibwo Chris Brown yafashe imwe mu mafoto y’uyu mukobwa ayishyira kuri Instagram, uyu mwari ayibonye ahita arakara cyane ndetse kuva ubwo bahita bacana umubano.
Chris Brown w’imyaka 25 na Karrueche wa 26 y’amavuko, kuva batangira gukundana kugeza ubu ni kenshi bagiye batandukana bapfuye ibintu nk’ibi no gucana inyuma, gusa amakosa yagarukaga kuri Chris Brown.
Nyuma yo gushyira hanze iyi foto akabona bibabaje umukunzi we, Chris Brown yahise ayisiba kuri uru rubuga gusa ntacyo byatanze kuko umukobwa yakomeje kurakara kugeza ubwo yafashe umwanzuro wo kuba arekanye n’uyu musore umaze iminsi mike avuye mu buroko.
Bimaze kumenyekana ko aba bombi batandukanye, kuva ku Cyumweru kugeza ubu Karrueche yagiye agaragara muri Malibu ari kumwe yasohokanye n’izindi nshuti ze.
Kugeza ubu ngo Karrueche ntagishaka kumva indirimbo za Chris Brown ndetse ngo yanasibye amafoto yose y’uyu musore kuri Instagram ye.



















TANGA IGITEKEREZO