Uyu mugore ari mu bavugwa cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no ku Isi biturutse ku mibereho imuranga we n’umugabo we Kanye West. Aba bombi mu minsi ishize baherutse kwakira umwana wa gatatu mu muryango babyariwe n’umugore basabye kubatwitira.
Kim Kardashian yakuruye impaka mu bafana be n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga biturutse ku ifoto yashyize kuri Instagram ndetse agahishura ko umwana we w’imfura ari we wamufotoye ari kwambara.
Nta byinshi yanditse kuri iyo foto, yashyizeho akamenyetso k’icyuma gifotora arangije akurikizaho izina ry’umwana we North. Ibi hari abo bitashimishije bahise bandika ku mbuga nkoranyambaga bagasaba uyu mugore kwirinda kwinjiza abana be mu bijyanye n’amafoto y’ubwambure akunze kwifotoza.
Uwitwa North Smith Sr. [BobbySmitty3] kuri Twitter yanditse ati "North West yafashe ifoto y’agahomamunwa ya Kim Kardashian none abantu bumiwe."
Stone Cole Stunna [JahlilTokafor] yanditse ati "Kim ntacyo bidutwaye kwiyandarika kwawe kuri Internet n’ibindi byose ariko North muto mushyire kure y’ibi bintu. Hano warengereye cyane rwose."
Hari abandi bafana bavuze ko Kim Kardashian nta kibi yakoze muri ibi ndetse baterana amagambo n’abamwibasiye. Uwitwa Ching Ching yababwiye ko nta kidasanzwe kuko ngo "Abana babona ababyeyi babo bambaye ubusa buri gihe bikaba ntacyo bitwaye kugeza ku myaka runaka."
Kim Kardashian ni ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka yibasiwe n’abafana be azizwa uko afata abana be. Mu minsi ishize yanenzwe bikomeye biturutse ku birori we n’umugabo we bateguye mu mpera z’umwaka umwana wabo witwa Saint West arembye.
Kanye West na Kim Kardashian basanzwe bafitanye abana babiri aribo North “Nori” West, w’imyaka ine; Saint West ufite imyaka ibiri ndetse n’uwo bise Chicago West ugiye kumara ukwezi kumwe abonye izuba; uyu bamubyariwe n’undi mugore bishyuye akabatwitira.
Impamvu y’ibanze yatumye aba bombi bahitamo kwishyura umugore ngo abatwitire ni ukuba ubwo Kim Kardashian yibarukaga ubuheta yabwiwe n’abaganga ko afite ikibazo cy’uburwayi buzwi nka "placenta accreta" muri nyababyeyi, bushobora kumuhitana mu gihe yaba yongeye gutwita.



















TANGA IGITEKEREZO