Umuraperi Iggy Azalea ukomoka muri Australia ni we uri mu byiciro byinshi mu bihembo bya muzika bikomeye muri Amerika bizwi ku izina rya American Music Awards umwaka wa 2014.
American Music Awards ni bimwe mu bihembo bikomeye bitangwa ku banyamuziki bo muri Amerika. Iggy wakunzwe mu minsi ishize mu ndirimbo ‘Fancy’ ni we uri mu byiciro byinshi kurusha abandi aho ari muri bitandatu: Artist Of The Year , New Artist Of The Year , Single Of The Year, Favorite Female Artist, Favorite Artist na Favorite Album.
Iggy uri mu byiciro bikomeye cyane cyane ibyo ahanganyemo na Beyonce, Pharrell Williams na Katy Perry, ngo ntatewe ubwoba n’aba bahanzi dore ko yizeye kuzatorwa n’abafana kubarusha ari nacyo gishingirwaho gusa mu kumenya umuhanzi uhabwa igihembo.
Iggy Azalea umaze iminsi mu bibazo byo kurwana n’uburyo yaburizamo filime y’ubusambanyi ye yashyizwe ku isoko, byatunguranye kumubona ku isonga ry’abahatanira ibi bihembo dore ko mu minsi mike ishize umuziki we wari utangiye gucibwa intege n’abadashaka ko atera imbere bamuteranya n’amasosiyete amufasha.
Urutonde rw’abahatanira American Music Awards 2014:
Artist Of The Year
• Iggy Azalea
• Beyoncé
• Luke Bryan
• Eminem
• Imagine Dragons
• John Legend
• Lorde
• One Direction
• Katy Perry
• Pharrell Williams
New Artist Of The Year
• 5 Seconds of Summer
• Iggy Azalea
• Bastille
• Sam Smith
• Meghan Trainor
Single Of The Year
• Iggy Azalea Featuring Charli XCX “Fancy”
• John Legend “All of Me”
• MAGIC! “Rude”
• Katy Perry Featuring Juicy J “Dark Horse”
• Pharrell Williams “Happy”
Favorite Male Artist – Pop/Rock
• John Legend
• Sam Smith
• Pharrell Williams
Favorite Female Artist – Pop/Rock
• Iggy Azalea
• Lorde
• Katy Perry
Favorite Band, Duo Or Group – Pop/Rock
• Imagine Dragons
• One Direction
• OneRepublic
Favorite Album – Pop/Rock
• Lorde “Pure Heroine”
• One Direction “Midnight Memories”
• Katy Perry “Prism”
Favorite Male Artist – Country
• Jason Aldean
• Luke Bryan
• Blake Shelton
Favorite Female Artist – Country
• Miranda Lambert
• Kacey Musgraves
• Carrie Underwood
Favorite Band– Country
• Eli Young Band
• Florida Georgia Line
• Lady Antebellum
Favorite Album – Country
• Garth Brooks “Blame It On My Roots: Five Decades of Influences”
• Eric Church “The Outsiders”
• Brantley Gilbert “Just As I Am”
Favorite Artist – Rap/Hip-Hop
• Iggy Azalea
• Drake
• Eminem
Favorite Album – Rap/Hip-Hop
• Iggy Azalea “The New Classic”
• Drake “Nothing Was The Same”
• Eminem “The Marshall Mathers LP 2”
Favorite Male Artist – Soul/R&B
• Chris Brown
• John Legend
• Pharrell Williams
Favorite Female Artist – Soul/R&B
• Jhene Aiko
• Beyoncé
• Mary J. Blige
Favorite Album – Soul/R&B
• Beyoncé “Beyoncé”
• John Legend “Love in the Future”
• Pharrell Williams “G I R L”
Favorite Artist – Alternative Rock
• Bastille
• Imagine Dragons
• Lorde
Favorite Artist – Adult Contemporary
• Sara Bareilles
• OneRepublic
• Katy Perry
Favorite Artist – Latin
• Marc Anthony
• Enrique Iglesias
• Romeo Santos
Favorite Artist – Contemporary Inspirational
• Casting Crowns
• Hillsong United
• Newsboys
Favorite Artist – Electronic Dance Music (Edm)
• Avicii
• Calvin Harris
• Zedd
Top Soundtrack
• Frozen
• The Fault In Our Stars
• Guardians of the Galaxy: Awesome Mix, Vol. 1
Nubwo Iggy agaruka mu byiciro byinshi ahatanye n’ibihangange bikomeye muri muzika nka Katty Perry, Pharrell Williams, John Legend n’abandi.
Kugira ngo umuhanzi ashyirwe mu cyiciro muri aya marushanwa bareba uburyo akunzwe, uburyo indirimbo ze zikinwa, album yakoze uko zingana ndetse n’amafaranga zinjize bakifashisha n’ibitangazamakuru bikomeye ku Isi.
Amatora y’abafana ari nayo ashingirwaho gusa yatangiye ku itariki ya 13 Ukwakira aho bazabasha no kuba batorera ku mbuga nkoranyambaga harimo na Twitter.
Ibi bihembo bya American Music Awards biteganyijwe kuzatangirwa kuri Nokia Theatre mu Mujyi wa Los Angeless ku itariki ya 23 Ugushyingo , bizaba bitambutswa imbonankubone kuri Televiziyo ya ABC.



















TANGA IGITEKEREZO