{Hari igihuha kiri gukwirakwizwa ku mbuga za Internet kivuga ko umuhanzi Nasibu Abdul Juma uzwi nka Diamond yapfiriye mu Buhinde aho yagiye gukorera igitaramo.}

Aya makuru yatangiye gukwirakwizwa cyane kuri internet ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare 2015 aho bivugwa ko uyu muhanzi uherutse kuza mu Rwanda yasanzwe yapfiriye mu mugozi muri Hoteli Leela Palace yari acumbitsemo mu Mujyi wa Bangalore mu Buhinde.

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu hatangiye gukwirakwizwa andi makuru ahabanye n’ayavugaga ko uyu muhanzi yapfuye ahubwo yo aza avuga ko nyuma yo kumusanga mu mugozi yaje kujyanwa mu bitaro ariko ubuzima bwe butameze neza na gatoya.

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga za Facebook, Twitter na Instagram hacicikanye ubutumwa bwinshi buvuga ko Diamond yapfuye gusa ku ruhande rwe nta kintu na kimwe yigeze abivugaho ahubwo yakomezaga kwandika ku mbuga ze avuga ku bitaramo afite mu Buhinde n'indi mishinga ye ya muzika.

Nyuma y'aya makuru y'impuha, Diamond yaganiriye n'umwe mu banyamakuru ba RBA ashimangira ko akiri muzima ndetse ko abantu batangaje ayo makuru ari abagamije kumusenya no guca intege ibikorwa bye.

Mu bafana ba Diamond cyane cyane abo muri Afurika y’Uburasirazuba bagiye bandika ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko babajwe n’urupfu rw’uyu muhanzi abandi bakandikirana babazanya niba koko yavuye ku Isi cyangwa ari igihuha.

Diamond ni umwe mu bahanzi bahatanira ibihembo bya Hipipo Music Awards biri butangirwe muri Uganda kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Gashyantare 2015.