00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igipfunsi cyongeye kuvuza ubuhuha muri Big Brother

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 13 November 2014 saa 10:03
Yasuwe :

Tayo wa Nigeria amaze guca agahigo ko kurwana no kugirana amakimbirane na benshi muri Big Brother yateranye amagambo n’Umunyamalawi Mr.265 kugeza ubwo bashatse gufatana mu mashati bagenzi babo barabakiza.
Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize Tayo yashatse guta ku munigo Umunyazambiya Macky2 nabwo bagenzi be baramwitambika.
Ku munsi w’ejo kuwa Gatatu,Tayo yongeye guteza akaduruvayo mu nzu ya Big Brother ubwo yasakurije bagenzi be aririmbira hejuru mu gihe abandi bari batuje. Umunyamalawi (…)

Tayo wa Nigeria amaze guca agahigo ko kurwana no kugirana amakimbirane na benshi muri Big Brother yateranye amagambo n’Umunyamalawi Mr.265 kugeza ubwo bashatse gufatana mu mashati bagenzi babo barabakiza.

Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize Tayo yashatse guta ku munigo Umunyazambiya Macky2 nabwo bagenzi be baramwitambika.

Ku munsi w’ejo kuwa Gatatu,Tayo yongeye guteza akaduruvayo mu nzu ya Big Brother ubwo yasakurije bagenzi be aririmbira hejuru mu gihe abandi bari batuje. Umunyamalawi Mr.265 yananiwe kwihanganira urusaku rwa Tayo amusaba kugabanya ijwi byamunanira agasohoka hanze.

Tayo utajya yemera kuvugirwamo, akimara kumva Mr.265 amusaba guhindura imyitwarire, yarushijeho kuririmbira hejuru no gukaza urusaku.

Nk’uko urubuga rwa Big Brother Africa rwabitangaje , bijya gutangira Mr.265 na Sheila wo muri Botswana barimo baganira bungurana ibitekerezo ku bijyanye ku birori bazakora mu ijoro ryo kuwa Gatandatu(Extravanga show) Tayo we yari hanze aririmbira mu ijwi ryo hejuru maze Mr.265 amusaba ko yagabanya ijwi kuko byari bibabangamiye benshi aho guceceka arushaho kongera urusaku.

Tayo ntiyigeze abyakira neza impaka zikomeza kuba nyinshi. Uyu Munyanijeriya yahise asaba abahatana bose babangamiwe n’imyitwarire ye ko bazinga utwabo bakava mu irushanwa ngo kuko kumutegeka uko yitwara bitamunyura na gatoya.

Mu bo Tayo yagiranye na bo ikibazo harimo JJ na Frankie

Icyasembuye Mr.265 ni uko Tayo yamubwiye ko batangana mu myaka bityo atagomba kumumenyera amutegeka uko yitwara.

Mr.265 na we ntiyabashije kwihangana maze asembura Tayo amubwira ko urusaku ari rwiza byaba byiza akomeje kurwongera. Ibyo byabaye nko gukoza agati mu ntozi kuko byasembuye Tayo cyane ashaka gusingira uyu mugenzi we ngo amuhe isomo Umunyazimbabwe JJ arabitambika nubwo imbaraga ze zitagize icyo zitanga.

Ma’am na Sipe bahise baza begera Tayo bamushyira ku ruhande aratuza ndetse bamujyanira n’amafunguro ye mu cyumba amakimbirane bayahosha gutyo.

Tayo uhagarariye Nigeria akomeje kurangwa no gutongona ndetse no gushaka kurwana na bagenzi be hafi ya bose dore ko kuva irushanwa ryatangira amaze gushyamirana n’abagera kuri batandatu barimo n’Abanyarwanda Frankie na Arthur (bamaze gusezererwa), JJ, Macky2, Samantha n’abandi.

Nubwo afatwa nk’umunyamahane, Tayo aza ku isonga mu bahatanira Big Brother basigaye mu irushanwa. Benshi mu bakurikirana umunsi ku munsi BBA bemeza ko Tayo akwiye igihembo dore ko ari we utuma rishyuha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages