Muri uyu mwaka ikamba rihataniwe n’abakobwa 30 bo mu bice bitandukanye by’u Bufaransa. Itangazamakuru ryo muri iki gihugu rivuga ko aba bakobwa bajyanwe mu mwiherero mu Mujyi wa Montpellier aho bazava kuwa 15 Ukuboza 2016.
Aba bakobwa uko ari 30 bahawe abasirikare babarinda ku buryo nta wemerewe gusohoka muri hoteli atabanje kubisabira uruhushya abategura irushanwa. N’uwemerewe gusohora muri iyi hoteli irushanwa riberamo ahabwa abasirikare cyangwa abapolisi bamuherekeza mu kurinda icyamusagarira.
Sylvie Tellier yabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu mwaka wa 2002, ni umwe mu mu itsinda ritegura iri rushanwa. Yavuze ko bashyizeho aya mategeko mu kurinda umutekano w’abakobwa no gukumira igishobora guhungabanya irushanwa.
Yagize ati “Kubera impamvu z’umutekano, ntabwo bafite uburenganzira bwo gusohoka muri hoteli […] Ntabwo bemerewe kugira aho bajya aho ari hose badaherekejwe n’abashinzwe umutekano, ni gahunda yashyizweho ikwiye gukurikizwa…”
Irushanwa rya Nyampinga w’u Bufaransa ryatangijwe mu mwaka wa 1920, ubu ikamba rifitwe n’umukobwa witwa Iris Mittenaere watowe kuwa 19 Ukuboza 2015.

Uzamusimbura azamenyekana kuwa 17 Ukuboza 2016 mu birori bizabera muri Zénith de Montpellier . Uzatorwa azahabwa ibihembo birimo ama-euros 100,000 gukodesherezwa inzu igezweho acumbikamo mu gihe cy’umwaka mu Mujyi wa Paris ndetse n’umushahara w’ama-euros 3,000 buri kwezi.





Ibitekerezo 0