Uyu munyarwenya usanzwe anayobora ibirori bitandukanye bikomeye yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko adashaka kuzaba intambamyi y’ibyishimo bya bamwe mu batinganyi bashobora kuzitabira itangwa ry’ibihembo bya Oscars uyu mwaka.

Ati “Nakoze amahitamo yo kutazayobora itangwa ry’ibihembo bya Oscars uyu mwaka […] ibi ni ukubera ko ntashaka kuzabera bamwe igisitaza mu ijoro rizaba riri kwishimirwa n’abahanzi benshi b’abanyempano.”

“Ndisegura mbikuye ku mutima ku muryango uharanira inyungu z’ababana bahuje ibitsina ku bw’amagambo yanduye nagaragaje mu bihe byashize.”

Kuva mu 2009 kugeza 2011 Kevin Hart yakajije umurego kuri Twitter agaragaza ko atishimira ababana bahuje ibitsina gusa nyuma ubutumwa bw’icyo gihe yaje kubusiba.

Kuri uyu wa Kane uyu mugabo yari yanditse kuri Instagram avuga abantu badakwiriye gukomeza kumurebera mu ndorerwamo yo kurwanya abatinganyi.

Ati “Ubu ndi umugabo w’imyaka 40. Niba mutemera ko abantu bakura, barahinduka […] niba utabyemera sinzi icyo nakubwira gusa nkunda buri wese.”

Kevin Hart ntakiyoboye ibirori byo gutanga ibihembo bya Oscars bigenerwa intyoza muri sinema
Kevin Hart ntakiyoboye ibirori byo gutanga ibihembo bya Oscars bigenerwa intyoza muri sinema

Umuryango witwa GLAAD washinzwe n’abaharanira inyungu z’abatinganyi kuri uyu wa Kane nawo watangaje ko wari waganiriye n’abategura Oscars ndetse n’abajyanama ba Kevin Hart kugira ngo barebere hamwe ku myitwarire uyu mugabo yagiye agaragaza yo kurwanya ababana bahuje ibitsina.

Si ubwa mbere uwari kuyobora ibirori bya Oscars yikuye ku mwanya bitewe n’abatinganyi kuko no mu 2012 Brett Ratner yiyambuye uyu mwanya bitewe n’amagambo yavuze yibasira abatinganyi ubwo yamurikaga filime ndetse icyo gihe binatuma Murphy Eddie bari gufatanya nawe yikura ku mwanya.

Muri uwo mwaka Billy Crystal niwe wahise ayobora iki gikorwa ku nshuro ye ya munani. None uyu mwaka isezera rya Kevin Hart ryongeye kuvugisha benshi.

Itangwa rya Oscars ryagombaga kuba uyu mwaka ryimuriwe ku wa 24 Gashyantare 2019 bitewe n’uko hari gushakwa uzasimbira Kevin Hart.

Oscars ni ibihembo bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bihabwa abantu bahize abandi mu Isi ya sinema.

Kevin Hart yiyambuye izi nshingano nyuma y'amagambo yavuze ku babana bahuje ibitsina
Kevin Hart yiyambuye izi nshingano nyuma y'amagambo yavuze ku babana bahuje ibitsina