00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikamba rya Nyampinga w’Isi ryatashye muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 15 December 2014 saa 07:44
Yasuwe :

Rolene Strauss, Nyampinga wa Afurika y’Epfo yegukanye ikamba rya Miss World 2015 nyuma yo guhigika abakobwa 121 yari ahatanye na bo mu irushanwa.
Uyu mukobwa w’imyaka 22 yagaragiwe na Nyampinga wa Hungary(Hongiriya) Edina Kulcsar ndetse na Nyampinga wa Amerika Elizabet Safrit.
Nk’uko AFP yabitangaje, Miss Rolene Strauss yambitswe ikamba na nyampinga w’Isi ucyuye igihe Megan Young wo muri Philippines mu birori byabereye muri Excel Exhibiton Center mu Mujyi wa London mu Bwongereza. (…)

Rolene Strauss, Nyampinga wa Afurika y’Epfo yegukanye ikamba rya Miss World 2015 nyuma yo guhigika abakobwa 121 yari ahatanye na bo mu irushanwa.

Uyu mukobwa w’imyaka 22 yagaragiwe na Nyampinga wa Hungary(Hongiriya) Edina Kulcsar ndetse na Nyampinga wa Amerika Elizabet Safrit.

Nk’uko AFP yabitangaje, Miss Rolene Strauss yambitswe ikamba na nyampinga w’Isi ucyuye igihe Megan Young wo muri Philippines mu birori byabereye muri Excel Exhibiton Center mu Mujyi wa London mu Bwongereza.

N’ibyishimo byinshi, Strauss yishimiye kwegukana uyu mwanya, avuga ko ari igihe cyiza abonye cyo kwigaragaza no gutanga umusanzu we mu iterambere ry’uburezi mu gihugu cye ndetse no gufasha abandi bantu kugera ku nzozi zabo.

Yagize ati, “Afurika y’Epfo, iri kamba ni ryanyu, niteguye ibizaba byose kuko izi ni inshingano zikomeye. Ndi uwo ndi we uyu munsi kubera amahirwe nagiye ngira, nanjye ndifuza guha abandi amahirwe mu buzima, uburezi,ndetse nkabafasha kugera ku byo bifuje kuva kera”.

Yakomeje avuga ko we na bagenzi be baje mu myanya ya mbere bagiye gushinga ishuri muri Amerika bakaryitirira mugenzi wabo Nyampinga wa Honduras Jose Alvarado witabye Imana mu kwezi gushize ubwo yiteguraga kwitabira iri rushanwa.

Rolene Strauss ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa kane mu Ishami ry’Ubuvuzi muri Kaminuza ya Free State mu Mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages