Lawson yabitangarije US Weekly, aho yavuze ko Blue Ivy Carter w’imyaka itandatu yatangiye kwerekana ko afite impano yo kuririmba kuva akivuka.
Yakomeje avuga ko n’ubwo byaba ari kare kuvuga ko Blue Ivy Carter afite impano, yashimangiye ko uyu mwuzukuru ajya agaragaza ibimenyetso byo kuzaba umuhanzi.
Ati “Ntabwo arafata icyemezo neza niba ibijyanye n’imyidagaduro aribyo ashaka kwerekezaho umutima ariko icyo azashaka gukora cyose kizamukundira kubera ko ari umunyempano muri buri kimwe.”
Blue Ivy Carter yavutse ku wa 7 Mutarama 2012. Muri Kamena 2017 ababyeyi be bamukurikije abana b’impanga Rumi na Sir Carter.
Uyu mwana w’imyaka itandatu ijwi rye riherutse kumvikana mu ndirimbo ya se yise ’Freestyle/We Family’.



















TANGA IGITEKEREZO