Bobbi Kristina Brown umukobwa wa nyakwigendera Whitney Houston na Bobby Brown yavanywe mu bitaro bya North Fulton biherereye muri Roswell ajyanwa mu bya Emory University muri Atlanta biteza ubwumvikane buke mu miryango.
Nk’uko TMZ yabitangaje, Bobbi yimuriwe mu bindi bitaro kugira ngo abashe gukurikiranwa n’inzobere mu bijyanye n’uburwayi yahuye nabwo bwamuteye ikibazo ko gikomeye mu mutwe.
Imiryango ya Whitney Houston n’umugabo we Bobby Brown ntibigeze bumvikana ku iyimurwa rya Bobbi Kristina kuko bose baharanira kumwitaho no kumukurikiranira hafi.
Umwe mu bakurikiranira hafi iyi miryango yavuze ko uwa Whitney Houston utishimiye uwa Bobby Brown ku bw’uko uhora ushaka kugaragaza ko ari wo ugira uruhare rukomeye mu burere bwa Bobbi Kristina.
Bobbi Kristina ni umwana w’ikinege kuri Whitney Houston na Bobby Brown, akaba yarajyanywe mu bitaro ku wa Gatandatu wa tariki 31 Mutarama 2015 ubwo yasangwaga mu rwogero rwo mu rugo rwe muri Georgia yataye ubwenge.



















TANGA IGITEKEREZO