Mu mpera z’umwaka ushize Diamond Platinumz yari mu rukundo n’abakobwa benshi kuburyo kumenya uwo bakundana by’ukuri byari ingorabahizi gusa nyuma yaje kwerekana ko ingufu nyinshi yazishyize kuri Miss Wema Sepetu abandi bajya ku ruhande. Iki kibazo cyongeye kuvuka ndetse gitera ikibazo mu muryango w’uyu muhanzi.
Ikinyamakuru Ijumaa Wikienda cyatangaje ko mu muryango wa Diamond ibintu byongeye gusubira irudubi kuko umuryango we wacitsemo ibice bibiri kubera abakobwa babiri , Miss Tanzania Wema n’umunyamakurukazi kuri DTV Penniel Mungilwa ‘Penny’ .
Muri uyu muryango hari igice kimwe cyifuza ko umusore wabo yakundana n’uyu munyamakurukazi, harimo bashiki be bose, hakaba n’ikindi gice cyifuza ko Wema Sepetu ari we wazabera Diamond umugore. Uku gucikamo ibice ngo kwateje ikibazo mu muryango ku buryo bukomeye dore ko abashaka ko Penny yazababera umukazana batifuza na gato kubona Wema ari kumwe n’umwana wabo ndetse bakaba batagishaka ko uyu mukobwa yakandagiza ikirenge iwabo mu rugo kubera imico imwe n’imwe itari myiza bamuziho.
Uruhande rwifuza ko Diamond yakwikundanira na Penny barimo Nyina wa Diamond , Sanura Kassim ‘Sandra’, bashiki b’uyu muhanzi Esma Platnumz, Queen Darleen, Anko na Halima Haroun ‘Kimwana’.
Nubwo aba bose batifuza Wema Sepetu mu rugo rwabo, ku ruhande rumwe hari igihe nyina wa Diamond acishamo akabacyaha ababwira ko umwana afite uburenganzira bwo guhitamo umukunzi we. Mushiki wa Diamond witwa Esma, abana mu nzu imwe na Penny nk’ikimenyetso cy’uburyo akunda uyu munyamakurukazi.
Umwe mu bagize umuryango wa Diamond aganira n’iki kinyamakuru yagize ati “Umuryango wa Diamond wacitsemo ibice bibiri, igice kinini gishaka Penny cyamaze gutandukana na Diamond. Ababyinnyi ba Diamond nabo barashaka ko akundana na Penny”
Uruhande rw’abashaka Wema , ni Diamond ubwe na se Abdul Jumaa ari na we uvuga ko uyu mukobwa afite imico myiza kandi yifuza ko yazamubera umukazana. Mukuru wa Diamond witwa Rommy Jones na we ngo yifuza cyane Wema dore ko atavuga rumwe na Penny.
Aganira n’iki kinyamakuru, mama wa Diamond yisubiyeho ku mwanzuro yari yafashe wo kurwanya Wema nyamara ngo yatinye kwerura ngo abivuge mu itangazamakuru dore ko iyo ari kumwe n’abana be ababwira ko atifuza Miss Wema Sepetu mu muryango we.
Mama wa Diamond ati “Njyewe sinshobora guhitiramo Diamond, ni we ubwe uzifatira umwanzuro. Ntabwo nshobora kumuhitiramo cyangwa ngo murambagirize umugore bazabana”



















TANGA IGITEKEREZO