00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu 5 zituma Stromae arushaho kuba icyamamare mu muziki

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 10 October 2013 saa 12:57
Yasuwe :

Paul Van Haver uzwi ku izina rya Stromae, w’imyaka 28, ufite inkomoko mu Rwanda, akomeje kurushaho kumenyekana cyane mu bihugu byinshi bihuriye ku rurimi rw’Igifaransa.
Stromae aheruka gushyira hanze Album ya kabiri yise “√”(Racinne Carre), iyi nayo ikaba irushaho gukundwa bikabije.
Zimwe mu ndirimbo za Stromae, ubu uba mu Bubiligi, zamuhesheje gukundwa cyane ndetse zikomeje kubica zigize iyi Album ni nka “Alors on Dance”, “Te quiero” cyangwa “House’llelujah” n’izindi zarushijeho (…)

Paul Van Haver uzwi ku izina rya Stromae, w’imyaka 28, ufite inkomoko mu Rwanda, akomeje kurushaho kumenyekana cyane mu bihugu byinshi bihuriye ku rurimi rw’Igifaransa.

Stromae aheruka gushyira hanze Album ya kabiri yise “√”(Racinne Carre), iyi nayo ikaba irushaho gukundwa bikabije.

Zimwe mu ndirimbo za Stromae, ubu uba mu Bubiligi, zamuhesheje gukundwa cyane ndetse zikomeje kubica zigize iyi Album ni nka “Alors on Dance”, “Te quiero” cyangwa “House’llelujah” n’izindi zarushijeho kumugira icyamamare mu gihe gito.

Uretse ku mugabane w’uburayi Stromae akaba akomeje gukorera ibitaramo ku yindi migabane nk’i Montreal muri Canada aho aherutse gutaramira tariki 4 Ukwakira uyu mwaka.

Impamvu zashyizwe ahagaragara n’urubuga staragora.com zaba zituma Stromae amenyekana umunsi ku munsi harimo kuba;

Afite umwihariko mu muziki akora

Stromae

Kuba aririmba Hip Hop ariko itandukanye n’iy’abandi bahanzi, baba abo baturuka mu gihugu kimwe ndetse n’ahandi, ntaririmba nka bo agamije gushyushya imbaga y’abitabiriye ibitaramo gusa, ahubwo akoresha amagambo akora ku mitima ya benshi ndetse n’amazina yita buri ndirimbo ye, kuririmba kwe bijyana no kwigana amagambo.

Udushya mu kumenyekanisha umuziki

Stroamae

Stromae yagiye yifashisha ubuhanga afite kuri mudasobwa, mu kwimenyekanisha kuko na mbere yo gushyira hanze Albumye ya mbere “The Cheese” yari yaratangiye kumenyekana kubera ibyo yashyiraga kuri youtube bigakurura abantu benshi baje kubireba, niho yatangiye kujya amenyekanishiriza indirimbo ze kuko benshi bari bamaze kumumenya.

Kuririmba mu njyana zitandukanye

Stromae aririmba mu njyana zitandukanye ariko akaririmba ibintiu bijya gusa, usanga akenshi yibanda ku ndirimbo zitanga ubutumwa butuma umuntu yarira, yishima, cyangwa se yabyina.

Kwisanisha n’ibyo aririmba

Stromae akunda kwigaragaza nk’umuhanzi w’Umubiligi witwa Jacques Brel, cyane cyane bishingiye ku buryo yitwara agerageza gukina ibyo avuga mu ndirimbo bitewe n’uburyo ashaka gutanga ubutumwa.

Kwigaragaza nk’ushaka kumenyerana n’abafana be

Kuba akunda kuririmba asa nk’ubwira rubanda kandi ari mu mashusho y’indirimbo ni umwe mu myihariko ituma abantu bamukunda cyane, hiyongereyeho n’utuntu yikora dushimisha benshi, nko kwifata mu mutwe n’ibindi.

Dore Stromae aririmba mu gitaramo:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages