00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impanuka ya Chris Brown n’andi makuru mashya y’ibyamamare

Yanditswe na

Hakizimana Thamimu & Richard Irakoze & Audace Willy Mucyo

Kuya 22 May 2013 saa 01:42
Yasuwe :

Ubwo yakoraga impanuka umukunzi we Karrueche we yifatiraga amafoto
Umuhanzi w’Umunyamerika Chris Brown w’imyaka 24 kuri uyu wa Kane tariki 21 Gicurasi 2013 yakoze impanuka adakomeye aho yagonze imodoka inyuma i Los Angeles.
Muri iyi mpanuka Chris Brown yari ari kumwe n’umukunzi we Karrueche. Kimwe mu bitangaje ni uko ubwo Chris Bron yasohokaga mu modoka ajya kureba umugore yari agonze wari muri Mercedes Benz, uyu mukunzi we Karrueche yagaragaye nk’uwari uhugiye kuri telephone yifatira (…)

Ubwo yakoraga impanuka umukunzi we Karrueche we yifatiraga amafoto

Ubwo Chris Brown yahangayikiraga kumenya niba nta ngorane zikomeye uwo bagonganye yagize Karrueche we yari ashishikajwe no kwifotorera

Umuhanzi w’Umunyamerika Chris Brown w’imyaka 24 kuri uyu wa Kane tariki 21 Gicurasi 2013 yakoze impanuka adakomeye aho yagonze imodoka inyuma i Los Angeles.

Muri iyi mpanuka Chris Brown yari ari kumwe n’umukunzi we Karrueche. Kimwe mu bitangaje ni uko ubwo Chris Bron yasohokaga mu modoka ajya kureba umugore yari agonze wari muri Mercedes Benz, uyu mukunzi we Karrueche yagaragaye nk’uwari uhugiye kuri telephone yifatira amafoto y’ibyari bimaze kuba.

Chris Brown yagaragaye nk'utarishimiye imyitwarire y'umukunzi we

Gusa iyi mpanuka yagaragaje ko Chris Brown ari mu rukundo na Karrueche uheruka kwitabirira ibirori by’umunsi mukuru w’amavuko we. Chris Brown nawe kandi aherutse kwifuriza Karrueche umunsi mwiza w’amavuko Karrueche abanyujije kuri twitter, kimwe mu bimenyetso byagaragaje ko bagifitanye ubushuti bwa hafi.

Iyi mpanuka yerekanye kandi ko Chris Brown atagikundana na Rihanna nk’uko baheruka kubitangaza.


Imvune y’ijosi Jason Derulo yagize iracyamukurikirana

Umuhanzi Jason Derulo, umwe mu bataramiye Abanyarwanda ndetse bakitwara neza ubwo yitabiraga igitaramo gisoza PGGSS 2, yashyize ahagaragara ifoto ari mu myitozo ngoraramubiri.

Kuri iyi foto Jason yatangaje ko ari kurushaho gukora imyitozo myinshi muri iyi minsi kugira ngo akomeze kuvura ingaruka z’ukuvunika kw’ijosi yagize ubwo yari mu myitozo.

Jason Derulo, yavunitse ijosi umwaka ushize ku buryo bukanganye. Yari ari mu myitozo yo kubyina ategura ibitaramo yagombaga gukorera hirya no hino ku isi.


Miranfa Kerr yahuye n’uruva gusenya

Icyamamare mu kumurika imideri Miranda Kerr wo muri Australiya yafotowe amabere ari hanze ubwo hafatwaga amashusho

Urubuga Dailymail dukesha iyi nkuru rwanditse ko uyu mubyeyi w’umwana umwe asa n’uwatunguwe ubwo akenda yari yambaye kamanukaga kakamwambika ubusa. rwanditse ko hari mu muyaga mwinshi, ari nawo ushobora kuba watumye yereka isi yose amabere ye.

Dore amwe mu mafoto:

Byose bijya gutangira...
Uko yagatambutse yumva akenda karamanutse
Mu kujya gufata hasi, yikanze yeretse isi yose amabere ye

Umuraperi Chief Keef yahururijwe n’umukozi wa Hotel anywa ibiyobyabwenge ahita atabwa muri yombi

Ubu umuraperi Chief Keef, w’imyaka 17, arafunzwe azira kunywera ibiyobyabwenge muri Hotel yitwa ’Le Méridien’ yo mu Majyaruguru ya Atlanta.

Uyu muraperi wakoranye n’abaraperi bakomeye nka Kanye West, Young Jeezy na Rick Ross ntakunda gutana n’ibyaha nk’ibi bimuhoza muri gereza, dore ko yari amaze amezi abiri gusa arekuwe.

Mu 2011 nabwo yaregwaga ibyaha birimo ibyo kubarana n’umukobwa uri munsi y’imyaka yemewe n’amategeko.


Kim Kardashian yagaragaje ko yishimira kwerekana uko ateye mu gihe atwite

Ubwo yari ku kirwa cy’Ubugereki yafotowe agaragaza inda ye y’amezi arindwi uko imeze

Ku mafoto yagaragajwe na The Sun, Kim Kardashian agaragara asa n’ufite ubuzima bwiza kandi unyuzwe n’uko asigaye ateye.

Kim aheruka gutangaza ko abaganga be bamusabye kurushaho gukora ibikorwa bimufasha kuruhuka no kunanura imitsi y’amaguru. Biravugwa ko Kim Kardashian ashobora kuzabyarira [tariki ya 2 Nyakanga 2013] i Paris mu Bufaransa.


Muri Billboard Music Awards 2013 Nicki Minaji yabyinishije umuraperi Lil Wayne amwicara hejuru
Lil Wayne yasanze Nicki Minaj ku rubyiniro ngo baririmbane indirimbo "High School"

Ubwo Nicki Minaj yaririmbaga indirimbo "High School", umuraperi Lil Wayne yamusanze ku rubyiniro nuko barabyinana.

Muri uku kuririmbana no kubyinana, Nicki Minaj agera aho arenza akaguru kuri Lil Wayne uba wicaye ku ntebe nuko akamubyinisha.

Ibi byagarutsweho cyane mu bitangazamakuru bya Amerika.

Niba ushaka kureba amashusho y’iyi mibyinire neza kurikirana iyi nkuru HANO


Waba wifuza gusura Justin Bieber iwe mu rugo? Dore amahirwe!
Uramutse umennye ibanga ry'ibibera mu birori byo mu rugo rwe, Justin yaguca akayabo ka miliyari 3 na miliyoni 250 z'Amanyarwanda

Wenda byasaga n’ibigoye kuba hari uwagera aho iki cyamamare mu muziki gituye, ariko noneho ubu Justin Bieber yashyizeho uburyo bwo kwitabira ibirori iwe mu rugo.

Gusa ariko wajyayo wagira, Justin Bieber n’ubwo afite imyaka 19 bwose ntukeke ko akiri umwana. Yashyizeho amananiza y’uko ugomba kubanza kuzuza urupapuro TMZ yashyize hanze rw’uko nta na kimwe uzavuga mu byo waboneye mu birori bibera iwe.

Uramutse ugize ifoto utangaza ku bibera mu birori bye, cyangwa ukagira icyo ubivugaho, Justin Bieber yatangaje ko azahita aguca amande ya miliyoni eshanu z’amadolari [anagana na miliyari 3 na miliyoni 250 z’amanyarwanda].

Urupapuro ugomba kubanza kuzuza kugira ngo winjire mu birori bibera kwa Justin Bieber iwe mu rugo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages