Iyi nkuru yari yaciye benshi umugongo by’umwihariko abayisomye mu binyamakuru bikomeye bishimangira ko Lucas Mkenda [Mr Nice] yaguye mu bitaro nyuma y’amezi agera kuri ane yari amaze yararembye.

Inkuru yabanje gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga z’ibinyamakuru bikomeye muri Afurika y’Uburasirazuba birimo East African TV, Capital FM Uganda n’ibindi bikomeye. Iyi nkuru imaze kumenyekana Mr Nice byamugezeho ashakisha aho byaturutse ngo abwirwa ko isoko yabyo ari East African TV ‘televiziyo anenga bikomeye’.

Mr Nice akibona izi nkuru zikomeje gukaza umurego no kurushaho gusakara mu bantu, yanditse kuri Facebook azinyomoza ndetse agaya cyane ababitangaje avuga ko ‘byakozwe n’abifuza ko apfa ariko ko bibeshya cyane kuko umunsi we utaragera’.

Yagize ati “East African TV ndabashimiye kuba mwanyifurije urupfu, ntaco mfite cyo kubasubiza […] Nyagasani ntabwo yumva ibyifuzo bibi bya muntu, nuko rero nankenera azampamagara ku bw’urukundo rwe. Ntabwo ari mwebwe EATV mwabasha kunyica, nta n’undi wabibasha mu bari munsi y’izuba…”

Yongeyeho ati “Iyi ntabwo ari inshuro ya mbere munyifuriza urupfu n’ibindi bintu bibi ariko hejuru ya byose ndahari kandi muzakomeza mumbone nkomeje kubaho […] Ndatunguwe cyane mu by’ukuri.”

Mr Nice wakanyujijeho mu ndirimbo zakunzwe nka ‘Fagilia’ [mu mwaka wa 2000] yaherukaga kuvugwa cyane mu itangazamakuru mu mwaka ushize. Icyo gihe yari yariye uburozi mu biryo yagaburiwe n’inshuti ye tariki ya 14 Nzeri 2015. Ku bw’amahirwe ubu burozi ntibwamuhitanye ahubwo yahise yitabaza abaganga ndetse ubu yatangiye gutora agatege.

Abenshi bari batangiye kwihanagura nyuma y'inkuru zahamyaga ko Mr Nice yapfuye
Abenshi bari batangiye kwihanagura nyuma y'inkuru zahamyaga ko Mr Nice yapfuye