Nyuma y’imyaka igera kuri 40 umukinnyi w’amafilimi akaba n’uwa Kung Fu, Bruce Lee atabarutse ubu yongeye kwibukwa.
Uyu mugabo wabaye icyamamare mu mukino wa Kung Fu, yubatse amateka adasanzwe muri uyu mukino ndetse nomu ma mafilimi menshi nka “La Fureur de vaincre”,” Opération Dragon" yagiye akinira i Hong Kong no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yakuriye.
Urubuga Dailymail rwanditse ko Bruce Lee yamamaye kandi nyuma yo kubonana na Richard Nixon wari Perezida wa Leta Zune Ubumwe z’Amerika mu mwaka w’1972, ari nabwo yaje kugararagara kuri Televisiyo bwa mbere.
Kugeza ubu kubera kwamamara kwe, umukinnyi Bruce Lee hubatswe ikibumbano cye gikoze mu muringa, kugeza ubu gisorwa n’abatari bake, benshi muri bo bamufata nk’intwari ya Kung Fu, ndetse bagifite byinshi bamwigiraho.
Bruce Lee wapfuye ku myaka 32 gusa azize indwara yo mu bwonko, yasize umwana w’umukobwa ubwo yari afite imyaka ine gusa, uyu mwana uzwi ku izina rya Shannon Lee ngo amaze kumenya byinshi kuri se ahanini bitewe n’inzu ndangamurage yasigayemo bimwe mu byamurangaga, byaba ibitabo n’ibindi bikorwa yasize.
Kugeza ubu Bruce Lee yasize ibimuranga bigera kuri 600 biri mu nzu ndangamuage iri i Hong Kong.



















TANGA IGITEKEREZO