Kuri uyu wa 18 Ukwakira, hibukwa umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Reggae, Lucky Philip Dube wishwe mu mwaka wa 2007.
Lucky Philip Dube, wakunze kwitwa Lucky Dube, ni umuririmbyi ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo, waranzwe no gukora ndetse no gukunda injyana ya Reggae.
Yavutse tariki 3 Kanama 1964, avukira Mpumalanga mu gace ka Ermelo muri Afurika y’Epfo aka yaratabarutse tariki 18 Ukwakira 2007 i Rosettenville.
Nyina umubyara ni we wamwise “Lucky” bivuga ’Umunyamahirwe’, iri zina ryaturutse ahanini ku bihe bitoroshye nyina yagiye ahura nabyo igihe yaramutwite dore ko yari yaratandukanye na se w’abana, Dube byo ngo bikaba bivuga imparage (Zébre).
Yakuze arerwa n’umubyeyi umwe, n’umuvandimwe we Thandi nubwo Lucky Dube yakunze cyane kubana na nyirakuru ariwe yafataga n’urukundo rwe rwa mbere bitewe n’uburere n’urukundo rudasanzwe yamuhaga.
Lucky Dube mu ndirimbo ze yagiye arangwa no kwibanda kuri bimwe mu bihe yanyuzemo akiri muto ndetse n’ibyaranze I gihugu cye, yakunze kuvuga ku buzima bwa politiki avuga kuri Afurika muri rusange, ibibazo bijyanye na politiki, imibanire y’abantu, ndetse no ku buzima bw’ikiremwamuntu. Akenshi yabaga ashaka kurwanya ivangura rishingiye ku bwoko, ku ruhu no guheza kandi ahamagarira abantu kugira ubumwe hagati yabo.
Lucky Dube watabarutse ku myaka 43, yari amaze kubaka izina mu muziki w’injyana ya Reggae, yagiye yegukana ibihembo bikomeye bya muzika ku rwego rwa Afurika ndetse no ku Isi yose; nka “Ghana Music Awards” , nk’umuhanzi mpuzamahanga w’umwaka (Artiste International de l’Année) n’icya “World Music Awards de Monte Carlo”, icya “Serious Reggae Business” yahawe nk’umuhanzi ufite Album yagurishijwe neza ndetse n’ibindi.
Lucky Dube yari yubashywe ku rwego rw’abahanzi b’ibirangirire nka Michael Jackson, Bob Marley, Céline Dion, n’abandi.
Lucky Dube asura u Rwanda
Lucky Dube yagiye agaragaza gukunda no guha agaciro ikiremwamuntu cyane, bitari ibyo mu ndirimbo gusa ahubwo no mu buzima bwe busanzwe kuko yababazwaga n’akarengane abantu bamwe bagiriraga abandi.
Ubwo yasuraga u Rwanda, akigerera ku rwibitso rushyinguwemo inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, yasohotse atabasha kuvugana n’itangazamakuru kubera ikiniga cyinshi ahubwo yahise asuka amarira kwihangana biramunanira kubera uburyo yabonye inzirakarengane zishwe.
Lucky Dube yakoreye ibitaramo bitandukanye mu gihugu cy’u Rwanda birimo Fespad ndetse n’ibindi yakoraga mu buryo bw’umwimerere.
Lucky Dube akaba yarasuye u Rwanda inshuro eshatu muri, 1996, 2003 ndetse na 2006.
Iby’urupfu rwa Lucky Dube
Lucky Dube yishwe arashwe bivugwa ko abamwishe bashakaga kwiba imodoka yari atwaye kuko yari ihenze cyane ndetse yari mu zahigwaga.
Yahitanywe n’abagizi ba nabi, yicirwa mu maso y’abana be babiri bari kumwe mu modoka, uw’umuhungu wari ufite imyaka 16 ndetse n’umukobwa wari ufite imyaka 15. Lucky Dube yaje gushyingurwa ahari ubushyo bwe hafi y’agace ka Newcastle.
Kuva ubwo abanditsi batandukanye batangiye kwandika kuri nyakwigendera Lucky Philip Dube.
Lucky Dube yatabarutse mu mwaka wa 2007 yiteguraga gufungura igikombe cy’Isi cyabereye mu gihugu cya Afurika y’Epfo ku nshuro ya mbere kibereye ku mugabane w’Afurika, mu mwaka wa 2010.
Urupfu rwa Lucky Dube rukaba rwarashegeshe isi yose kubera ibikorwa n’ubutumwa bwiza byamuranze ubwo yarakiri kw’isi.
Ubu hakaba hashize imyaka 7 Lucky Dube yitabye Imana, umukobwa we Nkulee akaba yaraje kwifatanya na Kenya kwibuka no guha se icyubahiro mu gitaramo aza gukorerayo.
Kuri iyi tariki hibukwa urupfu rwe hirya no hino ku Isi haba hateguwe ibitaramo bitandukanye byo kwibuka ibigwi bye, urukundo, umurava, no gusakaza amahoro ku Isi byamurangaga.



















TANGA IGITEKEREZO