Abakobwa 71 bahatanira ikamba rya Miss Supranational bitwara mu buryo bujya kumera kimwe kandi neza ku buryo byagoye akanama nkemurampaka mu kubatondekanya hakurikijwe imyitwarire ya buri wese.
Nk’uko urubuga rwa Miss Supranational rwabitangaje, abakobwa bose bari mu irushanwa bakomeje kurangwa n’imico ndetse n’imyitwarire myiza ku buryo kugeza ubu bagifite amanota angana.
Bitandukanye cyane n’uko abitabiriye iri rushanwa mu myaka yatambutse bagiye bitwara aho wasanga bamwe barwana, batukana cyangwa bakabangamirana mu buryo bumwe cyangwa ubundi ari nacyo baheragaho mu kumenya uwitwaye neza kurusha abandi.
Ibi bikomeje kubera ingorabahizi abashinzwe gutanga amanota y’imyitwarire kuko abakobwa bose bakomeje kwitwararika.
Umwe mu bagize akanama nkemurampaka yagize ati, “Abandi bakobwa tumenyereye mu irushanwa barangwaga n’ishyari, umwiryane, amahane ndetse n’amatiku ya hato na hato. Uyu mwaka haje abakobwa b’intangarugero ku buryo kugeza ubu nta makimbirane na make aragaragara mu irushanwa”.
Ni byiza ariko biragoranye cyane kuko kuva irushanwa ryatangira abakobwa bose uko ari 71 bakinganya amanota mu bijyanye n’imyitwarire nk’uko abategura irushanwa babitangaza.
Umwali Neema uhagarariye u Rwanda aracyashimangira ko icyizere cyo kwegukana ikamba ari cyose ndetse ashishikajwe no guhesha ishema u Rwanda ariko ngo ntazabyishoboza wenyine ahubwo akeneye ubufasha bw’Abanyarwanda muri rusange kugira ngo azaboneke muri 20 ba mbere.
Kugira ngo umukobwa azaboneke muri 20 ba mbere hazagenderwa ku majwi y’abakurikirana irushanwa binyuze mu matora yatangiye gukorwa kuri internet.
Kanda hano utore Umwali Neema uhagarariye u Rwanda muri Miss Supranational 2014.
Irushanwa rya Miss Supranational rizasozwa kuwa Gatanu tariki ya 05 Ukuboza 2014 ari na bwo hazamenyekana uwahize abandi.



















TANGA IGITEKEREZO