{Inda Diamond yateye umuherwe Zarinah Zaitun Hussein yatangiye kugaragarira mu myenda yambara ndetse n’uyu muhanzi akaba akomeje gushimangira ko bimushimishije.}
Nk’uko Matooke Republic yabitangaje, inda ya Zari yatangiye kugaragarira buri wese bitewe ahanini n’ukuntu yagaragaye ubwo yari muri Tanzania ndetse Diamond akaba akomejwe kwandika ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko atewe ishema n’umwana we uyu mugore atwite.
Ubwo Diamond yashyiraga aya mafoto ku mbuga nkoranyambaga, munsi yagiye yandikaho amagambo asobanura neza ko inda y’umukunzi we yatangiye kugaragara.

Yagize ati, “Icyo nicyo gituma imyenda itakimukwira”.
Byatangiye gutangazwa ko Zari w’imyaka 34 atakijya mu mihango ku itariki ya 30 Ukuboza 2014 ubwo yari kumwe na Diamond i Kigali.

Bitandinze byaje gushimangirwa n’umukunzi we Diamond ubwo yashyiraga ifoto ku rubuga rwa Instagram igaragaza ko Zari atwite umukobwa, ayayiherekeje n’amagambo agira ati “Mfite amashyushyu yo kuzaguterura mu biganza byanjye…#Chibu Junior”.
Uyu mwana Zari atwite ni uwa kane agiye kwibaruka nyuma y’abandi batatu yabyaranye n’uwahoze ari umugabo we Ivan Ssemwanga.



Ibitekerezo 0