Indirimbo Bum Bum (remix) ya Timaya na Sean Paul ni yo yaje ku mwanya wa mbere mu zo muri Afurika zarebwe cyane ku rubuga rwa YouTube mu mwaka wa 2014.
Mu ndirimbo 10 za mbere ku Mugabene wa Afurika zarebwe cyane kurusha izindi kuri YouTube mu mwaka wa 2014 hagaragaramo abahanzi babiri bo muri Afurika y’Uburasirazuba, Eddy Kenzo(Sitya Loss) na Diamond(Number One Remix).
Eddy Kenzo abaye umuhanzi wa mbere muri Afurika y’Uburasirazuba ugize indirimbo kuri YouTube yarebwe cyane kurusha iz’abandi aho iye ‘Sitya Loss’ yesheje agahigo ko kurebwa inshuro zigera kuri 7,575,275 mu mezi icumi imazeho.
Sitya Loss yaje ku mwanya wa gatanu mu gihe ‘Number One’ ya Diamond na Davido yaje ku mwanya wa cyenda.
Umuhanzi Davido ni we urimo inshuro nyinshi dore ko indirimbo eshatu yagizemo uruhare zaje mu icumi za mbere. Indirimbo Davido yafatanyije n’abandi bahanzi Aye, Number One remix na Tchelete zaje mu myanya icumi ya mbere.
Indirimbo 10 zo muri Afurika zarebwe cyane kuri YouTube muri 2014:
1) Timaya ft Sean Paul -Bum Bum remix- (14320990)
2) Davido -Aye (13714954)
3) Yemi Alade -Johnny (11148973)
4) Fuse ODG ft Sean Paul -Dangerously In Love (7575275)
5) Eddy Kenzo -Sitya loss- (7406432)
6) OS Destroia -Nao Faz Isso Bella (7370642)
7) P Square -Taste The Money (6642363)
8) Bracket -Mam (6162691)
9) Diamond ft Davido -Number One remix (5826398)
10) Davido& Mafikizolo -Tchelete (5130987)



















TANGA IGITEKEREZO