00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indirimbo “Papaoutai” ya Stromae mu marushanwa ya FIFF

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 21 September 2013 saa 09:47
Yasuwe :

Irushanwa rizwi ku izina rya “Festival International du Film francophone de Namur” ribera mu gihugu cy’u Bubiligi, kuri iyi nshuro rifite umwihariko kuko hashyizwemo n’amashusho y’indirimbo, ariho habarizwa iyitwa “Papaoutai” y’Umuhanzi Stromae, ufite inkomoko mu Rwanda.
Ku nshuro ya 28, iri rushanwa rigiye kuba tariki 27 Nzeri kugeza kuya 4 Ukwakira 2013, indirimbo “Papaoutai” irahatana n’indirimbo zigera kuri makumyabiri (20) zakusanyijwe mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi bihuriye ku (…)

Irushanwa rizwi ku izina rya “Festival International du Film francophone de Namur” ribera mu gihugu cy’u Bubiligi, kuri iyi nshuro rifite umwihariko kuko hashyizwemo n’amashusho y’indirimbo, ariho habarizwa iyitwa “Papaoutai” y’Umuhanzi Stromae, ufite inkomoko mu Rwanda.

Ku nshuro ya 28, iri rushanwa rigiye kuba tariki 27 Nzeri kugeza kuya 4 Ukwakira 2013, indirimbo “Papaoutai” irahatana n’indirimbo zigera kuri makumyabiri (20) zakusanyijwe mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi bihuriye ku rurimi rw’Igifaransa.

Urubuga 7sur7 rwanditse ko abahanzi bahatana bazayitabira bari kumwe n’ababatunganyirije indirimbo zabo; bisobanuye ko Stromae azaherekezwa na Raf Reyntjens watunganyije indirimbo “Papaoutai”.

Paul Van Haver wamamaye ku izina rya Stromae, w’imyaka 28, aba mu gihugu cy’u Bubiligi, ari naho akorera ibikorwa bye byinshi by’ubuhanzi. Se ni Umunyarwanda naho nyina akaba Umubiligikazi.

Indirimbo ’Papaoutai" ya Stromae yamuhesheje kujya mu irushanwa rya "FFIF"

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages