Umunyamategeko wa Rihanna yandikiye ibaruwa abanyamategeko ba Trump, nyuma y’uko ku cyumweru gishize hakoreshejwe indirimbo ye ‘Don’t stop the music’ ubwo uyu muyobozi yari mu gace ka Chattanooga muri leta ya Tennessee.
Hari mu bikorwa byo kwamamaza umukandida-senateri Marsha Blackburn, uri kwiyamamaza ahagararariye ishyaka ry’aba-Républicains na Trump abarizwamo.
Nk’uko TMZ yabitangaje, iyo baruwa ivuga ko hakoreshejwe indirimbo za Rihanna "mu bikorwa byinshi bya politiki bimaze kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Nyamara ngo byakozwe nta burenganzira Trump n’abamufasha muri ibyo bikorwa bahawe, ibintu ngo bidakwiye na gato.
Umunyamakuru Philip Rucker wa Washington Post akimara kumva indirimbo ya Rihanna iri gucurangwa yabyanditse kuri Twitter, amusubiza ko "bitazamara igihe".
Si ubwa mbere Trump yihangangirijwe n’abahanzi kuko mu minsi ishize Pharrell Williams, Steven Tyler, Adèle, Aerosmith n’abandi bagiye bavuga ko batishimiye gucuranga ibihangano byabo nta burenganzira bahaye abakorana na Trump.
Mu butumwa bwe ahubwo, Rihanna yakomeje gushishikariza abafana be gutora abakandida b’aba-démocrates.



















TANGA IGITEKEREZO