Umwanzuro wo guhagarika izi ndirimbo 15 zirimo iza Diamond na Ney wa Mitego washyizwe mu bikorwa n’Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe kugenzura itumanaho muri Tanzania (TCRA).

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura itumanaho muri Tanzania, yavuze ko izi ndirimbo zafatiwe uyu mwanzuro nyuma y’igenzura zakorewe bikagaragara ko zirimo amashusho n’amagambo amwe n’amwe adakwiye bityo zivanwa mu zemerwe gucurangwa muri Tanzania.

Izi ndirimbo zatoranyijwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhanzi n’iby’umutungo mu by’ubwenge[BASATA], ubuyobozi bwacyo bwemeza ko izakomanyirijwe zirimo imibyinire yigisha ubusambanyi no guhonyora umuco wa Tanzania.

Waka ya Diamond na Rick Ross nayo iri mu zakomanyirijwe muri Tanzania
Waka ya Diamond na Rick Ross nayo iri mu zakomanyirijwe muri Tanzania

Mu ndirimbo zahawe akato, harimo ebyiri za Diamond Platnumz iyitwa ‘Wak’ yahuriyemo na Rick Ross ndetse na ‘Hallelujah’ yaririmbanye n’itsinda rya Morgan Heritage. Izi zombi ziri mu zakunzwe bikomeye muri Tanzania no hanze mu mpera z'umwaka wa 2017 kugeza ubu.

Umuhanzi Ney wa Mitego uzwiho kwandika amagambo ateza impagarara na we ari ku rutonde rw’abahanzi bakomanyirijwe. Indirimbo ze ‘Mikono juu’, ‘Maku Makuz’ ndetse na ‘Pale kati patamu’ nazo zahawe akato mu bitangazamakuru byo muri Tanzania.

Hallelujah ya Diamond na Morgan Heritage ntiyemerewe gucurangwa muri Tanzania