Umuziki wa Uganda ukomeje kwerekana ko uri kwaguka, aho abahanzi baho bakomeje guhamagarwa mu bihembo mpuzamahanga bitandukanye.
Nk’uko BigEye cyabitangaje, kuri ubu Dr Jose Chameleone n’umuraperikazi Keko bo muri Uganda bamaze guhamagarwa ku rutonde rw’abahatanira ibihembo bya Kilimanjaro Tanzania Music Awards umwaka wa 2013.
Indirimbo ’Valu Valu’ ya Chameleone na ’Make You Dance’ ya Keko ni zo zibahurije mu cyiciro kimwe cy’indirimbo nziza y’umwaka muri Afurika y’iburasirazuba, zikazaba zihanganye na ’Fresh All Day’ ya Camp Mulla yo muri Kenya, ’Maswali ya Polisi’ DNA wo muri Kenya na ’Still a Liar’ ya Wahu, umuhanzikazi na we ukomoka muri Kenya.
Umuhango wo gutanga ibihembo bya ’Kilimanjaro Tanzania Music Awards 2013’ uzabera Mlimani City mu mujyi wa Dar es Salam tariki ya 6 Kamena 2013.
Reba indirimbo zabo:
1. Valu valu
2. Make you dance
3. Fresh all day
4. Maswali ya Polisi
5. Still a liar



















TANGA IGITEKEREZO