00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indirimbo za Olamide, Davido na 9ice zahawe akato muri Nigeria

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 August 2017 saa 09:30
Yasuwe :

Indirimbo ziganjemo iziri guca ibintu muri iyi minsi muri Afurika by’umwihariko mu Burengerazuba zaciwe kuri Televiziyo zo muri Nigeria, mu zaciwe harimo iz’umuraperi Olamide, Davido na 9ice.

Mu ndirimbo Leta ya Nigeria yahagaritse hari izishinjwa gusakaza umuco w’ubusambanyi, izigisha abantu kunywa ibiyobyabwenge n’indi mico itarahabwa intebe muri iki gihugu.

Indirimbo zahagaritswe ni eshanu zirimo inshya ya Olamide yitwa "Wo" na "Wavy Level", iza Davido ebyiri "Fall" n’indi yitwa "If (Remix)" iri mu zakunzwe cyane uyu mwaka, iyitwa "Living Things" ya 9ice nayo yahawe akato muri Nigeria.

Ikinyamakuru Premium Times cyatangaje ko izi ndirimbo zahawe akato n’Ikigo gishinzwe kugenzura isakazamashusho n’itumanaho muri Nigeria (National Broadcasting Commission (NBC) ndetse nicyo cyatanze itegeko ryo guca burundu izi ndirimbo.

NBC yasohoye itangazo ryamagana izi ndirimbo ku gicamunsi cyo kuwa Kabiri tariki ya 22 Kanama 2017, ni nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima yari iherutse gutangaza ko yanenze bikomeye ubutumwa bukubiye mu ndirimbo "Wo" ya Olamide kuko butiza umurindi abanywi b’itabi.

Umuraperi Olamide w’imyaka 28, yamamaza umuziki we binyuze mu nzu itunganya ikanasakaza indirimbo ya YBNL. Yari amaze iminsi mike asohoye amashusho ya "Wo", yayakoreye iwabo ku ivuko muri Ladi Lak mu gace ka Bariga.

Mu guhagarika iyi ndirimbo, Ubuyobozi bw’kigo gishinzwe kugenzura isakazamashusho n’itumanaho muri Nigeria bwatangaje ko “Olamide yamamaje ikoreshwa ry’itabi binyuranye na gahunda ya leta yo kubuza abantu kurinywera mu ruhame.”

Leta ya Nigeria iherutse gutangiza ubukangurambaga bwigisha abaturage ibibi byo kunywera itabi mu ruhame aho imodoka zihagarara, mu maguriro, ku nsengero, ku bibuga by’imikino n’ahandi. Ubu umuturage ufashwe anywera itabi mu ruhame muri Nigeria acibwa N50,000 cyangwa igifungo cy’amezi atandatu.

Usibye indirimbo ya Olamide yatanzweho ibisobanuro mbere y’uko ihagarikwa, izindi enye ziri mu zahawe akato ntihasobanuwe impamvu yatumye leta izifatira ibihano.

Umuhanzi Olamide amaze iminsi akora indirimbo Leta ya Nigeria igahita izisibira amayira, umwaka ushize muri 2016 yahagarikiwe iyitwa "Shakiti Bobo," na "Don’t Stop", zizira amagambo arimo urukozasoni n’imvugo itameshe.

Umwuka wongeye kuba mubi hagati y’abahanzi na Leta ya Nigeria , izi ndirimbo ziciwe nyuma y’uko mu minsi yashize hasohotse itegeko ryaje ribakumira kujya gukorera amashusho y’indirimbo na filime hanze y’igihugu.

Minisitiri w’Itumanaho n’Umuco muri Nigeria, Lai Mohammed aherutse gutanga itegeko ko ‘nta muhanzi n’umwe wo muri Nigeria wemerewe kujya gufatira amashusho y’indirimbo mu mahanga’.

Fall ya Davido iri mu zahawe akato

Wo ya Olamide yahawe akato mbere y’izindi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages