00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indonesia: Imyigaragambyo irushaho gukara kubera Miss World 2013

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 16 September 2013 saa 06:28
Yasuwe :

Mu gihugu cya Indonesia, ahari kubera iri rushanwa ryahuje ba nyampinga basaga 130 baturutse impande zose ku isi, ishyamba si ryeru kuko umunsi ku munsi abayoboke b’idini rya Islam bakomeje kwigaragambya bavuga ko badashaka itorwa rya nyampinga muri iki gihugu bavuga ko ari uburaya.
Kuva hatangazwa ko igice cyo kwambara utwenda tw’imbere mu bahatana muri iri rushanwa, nibwo hahise hatangira imyigaragambyo, igenda ifata indi ntera kugeza ubu, ndetse ba nyampinga bakaba bamaze kwimuka (…)

Mu gihugu cya Indonesia, ahari kubera iri rushanwa ryahuje ba nyampinga basaga 130 baturutse impande zose ku isi, ishyamba si ryeru kuko umunsi ku munsi abayoboke b’idini rya Islam bakomeje kwigaragambya bavuga ko badashaka itorwa rya nyampinga muri iki gihugu bavuga ko ari uburaya.

Kuva hatangazwa ko igice cyo kwambara utwenda tw’imbere mu bahatana muri iri rushanwa, nibwo hahise hatangira imyigaragambyo, igenda ifata indi ntera kugeza ubu, ndetse ba nyampinga bakaba bamaze kwimuka inshuro nyinshi muri iki gihugu.

Iri rushanwa kuri ubu rigeze ku kirwa cya Java, ahitwa i Jakarta ryimurwa, none ubu naho imyigargambyo yatangiye gukazayo umurego, aho abarenga magana arindwi (700) biganjemo abagore, bigaragambije imbere y’ibiro bya Guverineri w’i Java.

Nyamara ubuyobozi bw’iki gihugu ntibukozwa ibyo kwamagana iri rushanwa kuko babona batakwirukana iri rushanwa nubwo ari igihugu kigendera ku mahame ya Islam atemera imwe mu myambarire igaragara muri iri rushanwa.

Impamvu ituma ubuyobozi bushyigikira iri rushanwa, ngo ni uko abaturutse hirya no hino ku isi bazana amadovize, ndetse bikinjiriza igihugu, ari nabyo byatumye aba bayobozi bimura abitabiriye iri rushanwa aho bagiye birukanwa n’imyigaragambyo hose.

Urubuga rtbf.be rwanditse ko ubusanzwe igihugu cya Indonesia gituwe n’abagera kuri miliyoni 240 b’Abayisilamu, kikaba gisanzwe gikorerwamo ubukerarugendo n’abaturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Biteganijwe ko irushanwa rya nyuma rishobora kubera i Bali, mu gihe imyigaragambyo itagize icyo ihungabanya ku irushanwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages