Mu gihugu cya Indoneziya cyiganjemo abayisilamu benshi, bigaragambije bagaragaza ko batifuza ko irushanwa rya nyampinga w’isi ryitegurwaga ritaba.
Byabaye ngombwa ko iki gikorwa cyari gisigaje iminsi 20 gusa ngo gitangire, cyimurirwa mu Kirwa cya Balil, mu gihe cyaberaga mu gace ka Sentul (Bogor) kiganjemo abayisilamu benshi bigaragambije bamagana iki gikorwa, bitewe ahanini n’utwenda tw’imbere ba nyampinga bazambara biyerekana, kandi idahuje n’imyemerere ya kisilamu mu gihugu kigendera ku mahame y’iri dini.
Bimwe mu byaba byateye iyi myigaragambyo ngo ni uko abategura iri rushanwa bavuze ko basubijemo icyiciro ba nyampinga biyerekana mu myambaro y’imbere (Bikini) kandi bari baremereye ubuyobozi bw’iki gihugu ko icyo cyiciro cyari kuzavanwamo.
Nyamara iyi myigaragambyo ibaye muri aka gace ka Sentul nyuma y’igihe kingana n’amezi atatu, hitegurwa itorwa rya nyampinga w’isi rizabera muri iki gihugu, ahateraniye ba nyampinga bagera ku ijana na mirongo itatu na barindwi (137), baturutse mu mpande zitandunye z’isi.
Nk’uko byatangajwe na Minisitiri Agung Laksono, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ngo iki gikorwa kimuriwe muri aka gace bitewe nuko hadatuwe n’aba Islam, ahubwo hatuwe n’aba Hindou, bo badakozwa iby’imyambarire igawa n’aba Islam, kuko batagendera ku mahame ya Islam.
Urubuga 7sur7 rwanditse ko akaduruvayo nk’aka gaherutse kuba ubwo umuririmbyi Lady Gaga aherutse gukorera igitaramo muri iki gihugu, agakurwa ku rubyiniro atarangije kuririmba.
Kubera imyambarire imwambika ubusa yari yambaye, byatumye bamwita ishitani.



















TANGA IGITEKEREZO