Umutekano muke ukomeje gukemengwa mu kirwa cya Bali mu gihugu cya Indonesiya ahari kubera amarushanwa yo gutora nyampinga w’Isi 2013
Ibi biraterwa n’uko intagondwa zitsimbaraye ku mahame y’idini ya Islamu biteguye kuhagaba ibitero.
Abashinzwe gutegura iki gikorwa cya Nyampinga w’Isi bacyimuriye mu kirwa cy’i Bali bagikuye mu murwa mukuru wa Jakarta bitewe n’iyi myigaragambyo.
Indonesiya, gisanzwe ari icyo gihugu cya mbere ku Isi gituwemo n’Abayisilamu benshi.
Abayisilamu benshi batuye muri icyo gihugu ntibishimiye iki gikorwa kubera ko babifata nk’ibitiza imirindi y’uburaya muri icyo gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO