Anthony Soares wari uzwi cyane nka Fif yarashwe n’abantu bataramenyekana ubwo yari akigera mu nzu acumbitsemo mu Mujyi wa Toronto mu masaha ashyira mu gitondo cyo kuwa 19 Nzeri. Abamurashe baracyashakishwa hifashishijwe video yafashwe icyo gihe.
Ikinyamakuru Toronto Sun cyatangaje ko uyu musore w’imyaka 33 yishwe ku mugambi wari wateguwe n’aba bicanyi ndetse ngo bikekwa ko umushoferi wamucyuye mbere y’uko yicwa yaba yaragize uruhare mu mugambi wo kumuhitana.
Polisi yo mu Mujyi wa Toronto mu gace Anthony Soares yiciwemo, yatangaje ko abamwishe batangiye guhigishwa uruhindu hifashishijwe amashusho yafashwe na camera zicunga umutekano mu nyubako yari acumbitsemo.
Muri aya mashusho bigaragara ko Anthony Soares yarashwe urufaya rw’amasasu n’abantu baje biyoberanyije. Aba bicanyi ngo bamusanze ahagaze mu nzu rwagati yitegura kwinjira mu buriri maze bahita bamumishaho amasasu bacishije imbunda mu birahuri by’inzu.
Polisi yatangaje ko Anthony Soares w’imyaka 33 yari inshuti magara y’umuhanzi Drake. Uyu muraperi na we ukomoka muri Canada yanditse kuri Instagram yunamira inshuti ye ndetse avuga ko azazirikana iteka ibihe byiza basangiye.
Yagize ati “Imana iguhe iruhuko ridashira nshuti y’umuryango, umuvandimwe…Ndacyashidikanya ko ibyo nabwiwe muri iki gitondo ari impamo. Byari icyubahiro gikomeye gusangira na we imyaka yose ishize kandi nzakomeza nzirikane urwibutso rwawe.”

Inzego zishinzwe umutekano ngo zigiye kwifashisha imbuga nkoranyambaga za Drake mu gusakaza aya mashusho yafashwe igihe abicanyi barasaga Anthony Soares. Abishe uyu musore batangiye gushakishwa bahereye ku iperereza polisi yakoze ku mushoferi wamujyanye mu rugo mbere y’uko araswa.





Ibitekerezo 0