{Kuwa Mbere tariki ya 19 Mutarama 2015 inzu ya Koffi Olomide yangijwe n’abaturage bakoze imyigaragambyo yamagana ko itegeko nshinga ry’icyo gihugu rihindurwa, ibyo babonamo nk’amayeri Kabila ashaka gukoresha agundira ubutegetsi.}
Iyi myigaragambyo yabereye mu Mujyi wa Kinshasa yari igamije kwamagana ihindurwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yanangije bikomeye inzu y’umuhanzi Koffi Olomide iherereye mu gace kitwa Matonge.

Abigaragambyaga bagize umujinya ukomeye kugeza ubwo bahanganye na Polisi bayitera amabuye kubera ko yababuzaga kujya mu muhanda. Ikinyamakuru L’Afrique Quotidien gitangaza ko hari abarenzwe n’umujinya birara mu ngo za bamwe mu baturage bivugwa ko bakorana na Leta barazangiza bikomeye.
Mu nzu zangijwe harimo iy’umuhanzi ukomeye mu njyana ya Rumba Koffi Olomide yatewe amabuye n’abafana bamwanga urunuka.
Aba baturage bigabije imihanda ya Kinshasa bagaragaza ko badashaka ko Kabila yakongera kubayobora nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko yateranye kuwa Gatandatu ikemeza itegeko ryemeza ko hazaba ibarura mbere y’amatora y’umukuru w’igihugu ateganijwe umwaka utaha.
Byasabye gukoresha urufaya rw’amasasu kugira ngo Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ibashe gutatanya amagana y’abaturage biraye mu mihanda.
Polisi yabamishijemo amasasu, umubare minini ariko utaramenyekana neza barahakomerekera bikomeye, kandi ngo no kuri kaminuza y’iki gihugu habereye imirwano ikaze.
Uretse mu murwa mukuru Kinshasa, abakoreye indi myigaragambyo mu Burasirazuba bw’icyo gihugu i Goma nabo polisi yabarasheho, ariko nta bantu bapfuye abaramenyekana mu bikorwa byombi.





Ibitekerezo 0