Irushanwa rya Nyampinga w’Isi rizaba mu Kuboza 2017, rigiye kuba ku nshuro ya 67 , umukobwa wa mbere yambitswe ikamba rya Miss World 1951, icyo gihe hatowe uwitwa Kiki Håkansson akomoka muri Sweden.

Kuri iyi nshuro izahuza abakobwa bo mu bihugu 130 byo ku migabane itandukanye harimo n’u Rwanda ruzaserukirwa na Miss Iradukunda Elsa usanzwe afite ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2017.

Miss World y’uyu mwaka izamara ibyumweru bitatu ibera mu Bushinwa mu mijyi itandukanye muri Sanya, Haikou, Singapore na Shenzhen aho izasorezwa.

Ibirori nyamukuru byo gutora Nyampinga w’Isi bibe kuwa 18 Ugushyingo 2017 ahitwa Shenzhen Dayun Arena stadium mu Mujyi wa Shenzhen.

Shenzhen Dayun Arena stadium izakira isozwa rya Miss World 2017 isanzwe yakira abantu basaga gato 60,000 ndetse ifatwa nk’imwe mu nzu z’imyidagaduro zihenze cyane kurusha nyinshi zo muri Aziya.

Iradukunda Elsa azaserukira u Rwanda muri Miss World 2017
Iradukunda Elsa azaserukira u Rwanda muri Miss World 2017

Irushanwa rya Miss World ry’uyu rifite umwihariko wo kuzibanda ku buzima bw’abakobwa bazahatana n’uburyo bakoresha imbuga nkoranyambaga mu guhanahana ibitekerezo n’abatuye Isi.

Mu mwaka ushize ikamba rya Miss World ryambitswe Stephanie Del Valle, yagaragiwe n’ibisonga bibiri Yaritza Reyes wo muri Dominican Republic naho igisonga cya kabiri ni Natasha Mannuela wo muri Indonesia.

Miss World 2016 Stephanie Del Valle n’ibisonga bye Yaritza Reyes wo muri Dominican Republic na Natasha Mannuela wo muri Indonesia
Miss World 2016 Stephanie Del Valle n’ibisonga bye Yaritza Reyes wo muri Dominican Republic na Natasha Mannuela wo muri Indonesia