Tusker Project Fame, irushanwa rya muzika rikomeye mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, muri uyu mwaka wa 2014 ntabwo rizaba nk’uko byari bisanzwe bigenda buri mwaka .
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri aka karere, Xclusive News, Redpepper, Vibeweekly n’ibindi byatangaje ko ubuyobozi bwa sosiyete ya East Africa Breweries Limited (EABL), ari na yo igira uruhare rukomeye mu itegurwa ry’iri rushanwa , bwemeje ko mu mwaka wa 2014 iri rushanwa ritazakorwa nk’uko byari bisanzwe, kubera impamvu zitandukanye .
Mu myaka itandatu ishize, EABL yari yaramenyereje abaturage bo mu bihugu bya: Uganda, Kenya(aho irushanwa ribera), Tanzania, Sudani y’amajyepfo, u Burundi n’u Rwanda ; ko bagomba kubona iri rushanwa buri mwaka gusa muri uyu mwaka wa 2014 hajemo impinduka habura igihe gito ngo ritangire .
Ibi binyamakuru byose byatangaje iyi nkuru, byemeje ko impamvu nyamukuru irushanwa ritazaba ari ubushobozi buke EABL yagize muri uyu mwaka kubera indi gahunda yo kwamamaza ikinyobwa cyabo cya Tusker batangije yitwa Tusker Twende Kazi . Iyi gahunda na yo yamamaza iki kinyobwa mu bice bitandukanye byo ku isi bikozwe n’abahanzi batandukanye .
Ingufu nyinshi, EABL yazishyize muri iyi gahunda ya Tusker Twende Kazi ku buryo kubona miliyoni 700 z’amashiringi ya Kenya ari nayo ngengo y’imari yifashishwa mu gutegura Tusker Project Fame bitapfa koroha .
Ni muri urwo rwego muri uyu mwaka wa 2014, uru ruganda rugiye kwisuganya neza no kurebera hamwe umuti bafatira iki kibazo cy’ubushobozi buke bahuye na cyo bityo mu mwaka wa 2015 irushanwa rizakomeze nibiramuka bibakundiye .
Irushanwa rya Tusker Project Fame rihagaze rimaze kuba inshuro 6, gusa abaritegura bagiye bashinjwa kudashyira mu bikorwa ibyo baba baremereye abahanzi baryegukana harimo kubasinyisha amasezerano y’imikoranire na Sony Music Group yo muri Afurika y’Epfo no kudaha abahanzi bimwe mu bihembo baba baremerewe .
Abahanzi bamaze kwegukana iri rushanwa mu myaka 6 ryari rimaze riba harimo: Valerie Kimani (Kenya), Esther Mugizi (Uganda), Alpha Rwirangira (Rwanda) , Hillary Davis Ntare (Uganda), Alpha Rwirangira (Rwanda), Ruth Matete (Kenya) na Hope (Burundi).
Alpha Rwirangira agarukamo kabiri kubera ko yanabashije gutwara Tusker all Star, yaje guhuza abitwaye neza kurusha abandi muri Tusker Project Fame zari zarabaye mbere.



















TANGA IGITEKEREZO