Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane itsinda rishinzwe imitegurire y’irushanwa rya Tusker Project Fame rirashyira ahagaragara amakuru yose ku irushanwa ry’uyu mwaka.
Amakuru yaturutse mu itsinda rishinzwe imitegurire y’iri rushanwa “East African Breweries”, avuga ko kuri uyu wa kane tariki 8 Kanama, muri aribwo hamnyekana amakuru arambuye ku irushanwa rya “Tusker Project Fame” ku nshuro ya gatandatu.
Muri Kampala Night Club mu gihugu cya Uganda niho hari bubere ikiganiro n’abanyamakuru, hagamijwe kumenyekanisha ibijyanye n’iri rushanwa.
Ibi bije bivugwa nyuma y’aho ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Afurika y’i Burasirazuba byatangaje ko aya marushanwa azasubukurwa muri nzeri uyu mwaka.
U Rwanda rwakunze kwitabira iri rushanwa kandi rukitwara neza. Alpha Rwirangira, Jackson Kalimba, Christian Rwirangira na Teta ni bamwe mu bahanzi nyarwanda bagaragaje ubuahanga muri aya marushanwa.
Iri rushanwa rihemba ubaye uwa mbere amafaranga arenga miliyoni 35 z’Amanyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO