00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishuri ryisumbuye rya APACOPE ryatoye Nyampinga na Rudasumbwa

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 19 October 2013 saa 03:09
Yasuwe :

Kuwa Gatanu tariki 18 Ukwakira ahagana mu ma saa yine z’ijoro (10h00), nibwo mu ishuri ryisumbye rya APACOPE hatowe, ku nshuro ya mbere, Nyampinga na Rudasumbwa barihagarariye.
Muri iki gitaramo cyayobowe na Lion Imanzi nka Mc, abakobwa bagera kuri batanu n’abahungu batanu nibo biyerekanye imbere y’imbaga, banabazwa ibibazo binyuranye hagamijwe kureba uhiga abandi mu bwiza ndetse no mu bwenge.
Kera kabaye Manzi Yvan, wiga mu mwaka wa gatatu, ni we waje kwambikwa ikamba rya Rudasumbwa, (…)

Kuwa Gatanu tariki 18 Ukwakira ahagana mu ma saa yine z’ijoro (10h00), nibwo mu ishuri ryisumbye rya APACOPE hatowe, ku nshuro ya mbere, Nyampinga na Rudasumbwa barihagarariye.

Muri iki gitaramo cyayobowe na Lion Imanzi nka Mc, abakobwa bagera kuri batanu n’abahungu batanu nibo biyerekanye imbere y’imbaga, banabazwa ibibazo binyuranye hagamijwe kureba uhiga abandi mu bwiza ndetse no mu bwenge.

Kera kabaye Manzi Yvan, wiga mu mwaka wa gatatu, ni we waje kwambikwa ikamba rya Rudasumbwa, naho Mihigo Médiatrice, wiga mu mwaka wa gatanu w’ibaruramari, we aza kwambikwa irya Nyampinga APACOPE 2013.

Ngaba Manzi Yvan na Mihigo Mediatrice batorewe kuba Nyampinga na Rudasumbwa APACOPE 2013

Ubuyobozi bw’ababyeyi bwari bwitabiriye iki gikorwa bwatangaje ko ntacyo byaba bimaze igihe ibi birori byo gutora Nyampinga na Rudasumbwa bahagarariye iri shuri batabijyanishije no kugira ubwenge banashimangira ko gutora Nyampinga na Rudasumbwa muri iri shuri nabyo ubwabyo ari igikorwa gihambaye (bise icy’ubwenge).

Ni ubwa mbere hatowe Nyampinga ku mugaragaro mu gihe ubundi mu myaka yashize yanjyaga atorwa rwihishwa, kuko ubuyobozi butabyemeraga, ariko ubu bikaba byemewe.

Uyu muhango waranzwe no kurahiza abari bagize akanama nkemurampaka.
Iki gitaramo cyasusurukijwe n’itsinda Dream boyz, Naason, Uncle Austin, umunyarwenya Arthur (wo muri Comedy Night) n’abandi.

Bamwe mu babyeyi bari bitabiriye ibirori byo gutora Nyampinga na Rudasumbwa mu ishuri ryisumbuye rya APACOPE

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages