{Iyanya wo muri Nigeria yikomye mugenzi we Jaguar wa Kenya ku magambo aherutse kumutangazaho avuga ko yamukoreye ubugome.}
Nk’uko ibitangazamakuru byo muri Nigeria na Kenya byagiye bibigaruka, Jaguar ubwo yari mu itangwa ry’ibihembo bya Bingwa Awards yavuze ko Iyanya yamuhemukiye ndetse ko atubahirije amasezerano bagiranye.
Iyanya akimara kurita mu gutwi yahise ajya mu itangazamakuru yiyambura icyasha uyu munyakenya yamusize maze avuga ko nta bugome yakoze. Iyanya wakoranye indirimbo na Urban Boyz yavuze ko Jaguar afite ikibazo cyo kudatera imbere aterwa n’ubunebwe.
Iyanya yagize ati, “Jaguar naramubwiye ngo aze yibwire itangazamakuru hano nk’uko nabibwiye Diamond na Sauti Sol bakabikora, ntiyigeze aza ndetse ntabyo yakoze, none se yumva ndi bujye mu mwanya we nkabimuvugira”.

Yashimangiye ko iminsi icumi yose Jaguar yamaze muri Nigeria ntacyo yakoze habe n’igitangazamakuru kimwe byibura yasuye. Uyu Munyanijeriya akumva ko ubunebwe bwe aribwo bwamudindije ndetse butuma atagera ku ntego yashakaga kugeraho.
Iyanya yanatangaje ko nyuma ya Jaguar hari indirimbo yakoranye na Sauti Sol ikaba ikunzwe cyane muri Nigeria kubera ingufu aba basore bashyizemo.

Uyu munyanigeriya wakoranye indirimbo na Urban Boyz yasabye Jaguar kudakomeza gutangaza ibinyoma ahubwo akwiriye gushyira imbaraga mubyo akora.

Aba bahanzi bombi basubiranyemo indirimbo ‘One Centimetre’ ndetse bemeranya ko bagiye kuyimenyekanisha mu bihugu byabo kugira ngo umuziki wabo ubashe kwaguka.

Ibitekerezo 0