Iyanya Onoyom Mbuk benshi bamenya kubera indirimbo ye Kukere, mu minsi ishize yari yatangarije abanya-Nigeria ko yamaze kugirwa Ambasaderi w’uruganda rwa Lenovo gusa hadaciye kabiri yaje gutahurwa.
Abinyujije kuri instagram Iyanya yatangaje ko mu buryo bweruye yamaze kugirwa Ambasaderi w’uruganda rwa Lenovo rukora amatelefone, televiziyo na za mudasobwa. Ikinyamakuru Naija Ghists kimaze kumva ibyo uyu muhanzi yatangaje n’amafaranga uru ruganda rwamwemereye kugira ngo bakorane, cyahise gikurikirana iyi nkuru kiza kuvumbura ko uyu musore yatangaje ibinyoma dore ko n’abaturage bo muri Nigeria banze guhita babyakira nk’ukuri.
Atangaza iyi nkuru Iyanya benshi bemeza ko yashakaga kwereka amahanga uburyo amaze gukomera mu muziki gusa abeshya abantu, yagize ati, “Igikorwa gishya!!! Ambasaderi mushya!!! Brand Ambassador!!! Lenovo!!! Iyanya!!! Igikorwa gikomeye cya mbere muri 2014 cyatangiye”
Umujyanama wa Iyanya yahise abazwa iby’iyi kontaru umuhanzi we yari amaze gusinyana na Lenovo, na we ntiyazuyaje yahise abyemeza avuga ko ari byo koko Abashinwa bamaze gusinyana amasezerano n’uyu musore.
Ubi Franklin ati, “Ni ukuri, ni amafaranga ari hagati ya 150,000,000 na 170,000,000 y’amanya-Nigeria, ayo masezerano azamara amezi 24”
Impamvu nyamukuru yateye abafana b’umuziki n’itangazamakuru muri Nigeria kudahita bemeza ko uyu muhanzi yasinye iyi kontaru, ni ubwinshi bw’amafaranga yagombaga kuzahabwa dore ko akabakaba miliyoni 76 z’amafaranga y’u Rwanda. Iyi kontaru ni yo yari ibaye iya mbere mu zagombaga kumara igihe gito ku bahanzi ndetse igatwara akayabo k’amafaranga menshi ku muhanzi utari uwa mbere mu gukundwa muri Nigeria.
Mu kiganiro iki kinyamakuru cyagiranye n’ubuyobozi bw’iyi kompanyi ikorera mu Bushinwa, baje gusanga nta muntu n’umwe uzi Iyanya ndetse ngo nta kiganiro na kimwe ubuyobozi bwa Lenovo bwigeze bugirana n’uyu muhanzi.
Umwe mu bayobozi ba Lenovo yagize ati, “Nta kintu nabivugaho, nta kintu na kimwe mbiziho nta n’ubwo uwo muntu(Iyanya) muzi. Njyewe nta kintu na kimwe muziho mwebwe mumwihamagarire abasobanurire”
Lenovo ni imwe mu makompanyi akomeye mu Bushinwa, ikora amatelefone, mudasobwa, televiziyo, ububiko bukoresha interineti n’ibindi bitandukanye, ikaba yarashinzwe mu mwaka w’1984. Nyirayo ni umushinwa witwa Liu Chuanzhi. Mu mwaka wa 2005 nibwo iyi kompanyi yamamaye cyane ku isi.



















TANGA IGITEKEREZO