00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ja Rule yavuye muri gereza

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 8 May 2013 saa 03:48
Yasuwe :

Umuraperi Jeffery Atkins uzwi ku izina rya ‘Ja Rule’ wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘I’m Real ’ afatanyije na Jennifer Lopez, ‘Always on Time’ na ‘Mesmerize’ ari kumwe na Ashanti, ‘Wonderful’ ari kumwe na R. Kelly n’izindi nyinshi, ubu arabarizwa hanze y’igihome yari amazemo imyaka ibiri.
Nyuma yo kuregwa icyaha cyo kutishyura imisoro ya miliyoni 3 z’amadolari ya Amerika ndetse n’icyo gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, Ja Rule yagejejwe imbere y’inkiko mu w’2001, maze (…)

Umuraperi Jeffery Atkins uzwi ku izina rya ‘Ja Rule’ wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘I’m Real ’ afatanyije na Jennifer Lopez, ‘Always on Time’ na ‘Mesmerize’ ari kumwe na Ashanti, ‘Wonderful’ ari kumwe na R. Kelly n’izindi nyinshi, ubu arabarizwa hanze y’igihome yari amazemo imyaka ibiri.

Nyuma yo kuregwa icyaha cyo kutishyura imisoro ya miliyoni 3 z’amadolari ya Amerika ndetse n’icyo gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, Ja Rule yagejejwe imbere y’inkiko mu w’2001, maze akatirwa igifungo cy’amaze 28 ahwanye n’imyaka 2 yagombaga kuzasoza tariki ya 28 Nyakanga uyu mwaka, akaba yari afungiwe muri Gereza ya Metropolitan Detention Center y’i Brooklyn mu mujyi wa New York muri Leta Zunze ubumwe za Amerik, ariko kuri uyu wa kabiri tariki 7 Gicurasi 2013 akaba yarekuwe, aho azakomeza afungishijwe ijisho kugeza itariki yari yarahawe igeze.

Agifungurwa, Ja Rule yakiriwe bwa mbere n’umugorewe ‘Aisha Murray’, bahita berekeza aho bazatura mu gihe agifungishijwe ijisho.

Ja Rule agisohoka mu gihome

Reba hano indirimbo ’Mesmerize’ yakoranye na Ashanti:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages