Nyuma yo kwibasirwa n’indwara y’umutima akabura amafaranga yo kujya kwibagisha mu Buhinde, Jackie Chandiru yarasengewe arakira ariko ntakozwa ibyo kureka inzoga n’ibindi bisindisha anywa ngo kuko ntaho bihuriye n’uburwayi bwe.
Mu kiganiro Jackie Chandiru yagiranye na IGIHE nyuma y’igitaramo yakoreye muri Serena Hotel yatangaje byinshi ku burwayi bw’umutima yari amaranye iminsi bwaramujujubije anaboneraho umwanya wo kuvuga ku mugabo we baherutse gutandukana.
Jackie Chandiru aganira na IGIHE yagize ati “Ntabwo ngiye kubeshye, igiciro cyari kiri hejuru cyane ku buryo ntashoboraga kubona ayo mafaranga. Ikibazo cyari kiri mu mijyana y’umutima, nagombaga kubagwa umutima bakawufungura. Nta gukina rero n’umutima, gusa ubu ndizera ko nakize muri Yesu mbifashijwemo na Pasiteri Robert Kayanja”
Jackie uherutse gukorera igitaramo i Kigali avuga ko yakize bidasubirwaho ndetse adakeneye kujya kongera kwisuzumisha kwa muganga ngo kuko Imana yamubwiye ko yakize.
Bimwe mu bitangazamakuru byo muri Uganda byakunze gutangaza ko uyu muhanzi afata ibiyobyabwenge byinshi, ibi bakabihuza n’ubu burwayi bw’umutima amaranye igihe.
Ku ruhande rwe, Jackie Chandiru yabwiye IGIHE ko umutima arwaye ntaho uhuriye n’ibiyobyabwenge anywa. Yateye ibyo binyamakuru byagiye bitangaza avuga ko ntaho itabi n’ibindi bisindisha afata ntaho uburwayi bwe ndetse ngo ntateganya kubireka nubwo Yesu yamukijije umutima.
Yagize ati “Mu by’ukuri nzakomeza kunywa inzoga, nkunda Black Label, nkunda Wisky n’izindi nzoga zikomeye, ariko ikibazo cyanjye cy’umutima cyari gishingiye ku bindi bitari ibisindisha. Ni imijyana y’umutima, ikindi kandi mfite uburwayi bw’umuvuduko muke w’amaraso. Ntabwo rero nzareka inzoga”
Ubwo Jackie Chandiru aherutse gukorera igitaramo muri Serena Hotel, byagararaga ko umwuka wamubanye muke. Nyuma yo kurangiza kuririmba yihutiye kujya hanze mu busitani bwa Serena Hotel ndetse yemereye abanyamakuru ko umwuka wamubanye muke kubera uburwayi afite.
Chandiru watandukanye n’umugabo mu minsi ishize, kuri ubu ngo yifuza kuguma mu buzima bwa wenyine nta musore n’umwe umutereta. Ngo hagize umusore umwegera muri iyi minsi yamubwira ko hakiri kare, atarakira ibikomere yatewe n’uwo batandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO