00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jackie Chandiru yishumbushije umusore ukora mu kabari

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 12 June 2014 saa 09:19
Yasuwe :

Nyuma y’uko mu mpera z’umwaka wa 2013 yasenzwe n’uwari umugabo we , Caleb Alaka, umuhanzikazi Jackie Chandiru yamaze kubona umusore ukora mu kabari bakomezanya urugendo rw’urukundo. Ikinyamakuru Xclusive n’ibindi bitandukanye byo muri Uganda, mu cyumweru gishize byatangaje ko umuhanzikazi Jackie Chandiru ari mu rusobe rw’ibibazo byiganjemo ubukene kugeza ubwo atakibasha kwishyura amashiringi 800,000 y’inzu abamo ahitwa Ntinda.
Imwe mu mpamvu nyamukuru zatumye Caleb Alaka asenda Jackie (…)

Nyuma y’uko mu mpera z’umwaka wa 2013 yasenzwe n’uwari umugabo we , Caleb Alaka, umuhanzikazi Jackie Chandiru yamaze kubona umusore ukora mu kabari bakomezanya urugendo rw’urukundo.

Ikinyamakuru Xclusive n’ibindi bitandukanye byo muri Uganda, mu cyumweru gishize byatangaje ko umuhanzikazi Jackie Chandiru ari mu rusobe rw’ibibazo byiganjemo ubukene kugeza ubwo atakibasha kwishyura amashiringi 800,000 y’inzu abamo ahitwa Ntinda.

Imwe mu mpamvu nyamukuru zatumye Caleb Alaka asenda Jackie Chandiru, harimo kuba yaramubeshyaga ko ashaka kujya kwivuza umutima mu Buhinde nyamara ashaka kumurya amafaranga gusa.

Jackie Chandiru amaze gutwara uyu mugabo byari ibyishimo. Gusa na we ntibarambanye

Uyu muhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Agasi’, ‘Break My Heart’ , ‘Gold Digger’ n’izindi nyuma y’amezi agera kuri atanu abayeho mu bwigunge bwo kutagira umugabo ndetse ngo n’ibibazo bikaba byaramubayeho uruhuri, yaba yaramaze kwishumbusha umusore utanga ibinyobwa mu kabari ka hoteli yitwa Fairway yo mu mujyi wa Kampala.

Mu mpera z’umwaka wa 2012, Jackie Chandiru yarwaniye umugabo n’undi mugore bari barasezeranye. Byarangiye Jackie Chandiru arushije ingufu uyu mugore wabanje gushakana n’umugabo witwa Caleb Alaka bityo ahita amwegukana.

Caleb Alaka n'uwahoze ari umugore we Namuli . Hano ni mbere y'uko Jackie atwara uyu mugabo

Muri Werurwe 2013 Jackie yagiye mu bitaro bya Mulago i Kampala ashaka icyemezo cyo kujya kwibagisha umutima mu Buhinde. Mu mpera za Nzeli 2013 Caleb Alaka ngo yavumbuye ko uyu mugore yamubeshyaga ahubwo yashatse icyo cyemezo agamije gushaka uburyo yarya udufaranga tw’uyu mugabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages