00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jaguar arashinja Iyanya ubuhemu

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 14 January 2015 saa 04:35
Yasuwe :

Umuhanzi Jaguar wo muri Kenya arashinja mugenzi we Iyanya wo muri Nigeria ubuhemu, kumugira igikoresho no kumushakaho amaronko.
Nk’uko ibinyamakuru byo muri ibi bihugu byombi byabitangajje, Jaguar yavuze ko Iyanya yikunda cyane ndetse aharanira iterambere rye ku giti cye atitaye ku bandi bahanzi.
Ubwo Jaguar yahabwaga igihembo cy’indirimbo ye ‘Kioo’ muri Bingwa Music Award mu ijambo rye yavuze ko Iyanya yikunda cyane ndetse ko atigeze amubanira na gato.
Aba bahanzi bombi basubiranyemo (…)

Aba bahanzi bombi basubiranyemo indirimbo ‘One Centimetre’ ndetse bemeranya ko bagiye kuyimenyekanisha mu bihugu byabo kugira ngo umuziki wabo ubashe kwaguka. Ntibabikoze nk’uko bari barabyumvikanye ndetse Jaguar agashinja Iyanya kwanga kuzuza amasezerano ku bushake ndetse ngo yategetse mugenzi we ko amashusho yayo agomba gufatirwa muri Nigeria ari naho iyi ndirimbo yakorewe.

Ikibabaza Jaguar kurusha ibindi ngo ni uko we yakoze iyo bwabaga indirimbo akayimenyekanisha ndetse Iyanya akaba amaze kumenyekana mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba bitandukanye n’ibyo mugenzi we yakoze iwabo.

Jaguar yashimangiye ko abahanzi bo muri Nigeria bagira kwironda ndetse ko utari uwo muri icyo gihugu badashobora guha ighangano cyawe agaciro.

Uyu Iyanya yakoranye indirimbo n’itsinda Urban Boyz ryo mu Rwanda bayita Tayali.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages